Ikipe y’abagore ya APR y’umukino wa Basketball [APR W BBC yatwaye igikombe cya shampiyona nka basaza babo itsinze amanota 62 kuri 61 ya REG W BBC mu mukino wa Gatanu.
Mu mikino ya kamarampaka APR WBBC yatsinze REG WBBC imikino 4-1.
Uko uduce twagenze
Agace ka mbere APR yagatsinzwe:16-22 cyo kimwe n’aka kabiri 10-11.Igice cya mbere cyarangiye REG WBBC ifite amanota 33 kuri 27 ya APR WBBC.
Nkuko yagiye ibigenza mu mikino yabanje, APR WBBC yaje mu gace ka gatatu ihindura umukino aho yagatsinze ku manota 23 kuri 15 ya REG.Agace ka nyuma amakipe yanganyije amanota 13-13
APR WBBC niyo yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagore nyuma y’imyaka 4 itagitwara.
Tetero Odile wa APR WBBC ni we watowe nk’Umukinnyi Mwiza (MVP) mu mikino ya kamarampaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *