skol
fortebet

Areruya afite akazi katoroshye ko kugumana umwenda w’umuhondo

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2018

Sponsored Ad

Areruya Joseph ukinira Team Rwanda muri La Tropicale Amissa Bongo afite akazi ko kugumana umwenda w’umuhondo nyuma y’aho Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Bonaventure bavuye mu irushanwa ku munsi w’ejo bitewe n’impanuka bakoze.
Areruya Joseph usigaje uduce 2 kugira ngo akore amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere utwaye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo riri ku rwego rwa mbere muri Afurika rwa 2.1, afite akazi katoroshye ko guhangana n’abasore bo mu makipe akomeye nka Delko Marseille (...)

Sponsored Ad

Areruya Joseph ukinira Team Rwanda muri La Tropicale Amissa Bongo afite akazi ko kugumana umwenda w’umuhondo nyuma y’aho Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Bonaventure bavuye mu irushanwa ku munsi w’ejo bitewe n’impanuka bakoze.


Areruya Joseph usigaje uduce 2 kugira ngo akore amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere utwaye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo riri ku rwego rwa mbere muri Afurika rwa 2.1, afite akazi katoroshye ko guhangana n’abasore bo mu makipe akomeye nka Delko Marseille Province,Bike Aid na Direct Energie bakomeje kumwotsa igitutu aho asigaranye abakinnyi 3 barimo Ruberwa Jean,Ukiniwabo Rene Jean Paul na Munyaneza Didier.

Nyuma yo kwegukana agace ka kane kabaye ku wa 4 agahita yegukana umwenda w’umuhondo,Areruya yatangaje ko yiteguye kurwana kugeza ku munota wa nyuma nubwo asigaranye abasore bake.

Yagize ati “Tugomba gukomeza gushyiramo ingufu kuko uduce tumaze gukina twabonye ko bishoboka.Intego yacu ni ugukomeza kwitwara neza kandi nizeye ko bizashoboka.Ngomba gukorana n’abasore basigaye mu duce 2 dusigaye.”

Areruya akomeje kwambara umwenda w’umuhondo aho ari buze kureba ko ayigumana nyuma y’agace ka 6 karava ahitwa Bitam kerekeza Oyem ku ntera y’ibirometero 107.

Areruya Joseph yabaye uwa 8 mu gace ko ku munsi w’ejo kegukanwe n’umusore Brenton Jones ukinira ikipe ya Delko-Marseille Provence.

Uko bihagaze ku rutonde rusange:
1. J. Areruya (Rwanda) 18h12’10’’’
2. H.Nikodemus (Bike Aid) 18h12’21’’ 11’’
3. Gaudin Damien (Direct Energie 18h12’42’’ 32’’
4. Koshevoy Ilia Wilier (Selle Italia) 18h13’54’’ 1’44’’
5. Brenton Delko (Marseille Proven)) 18h19’38’’ 7’28’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa