skol
fortebet

Areruya Joseph agiye gusinyira ikipe yo mu Bufaransa ishobora kuzamufasha kwitabira Tour de France

Yanditswe: Friday 09, Mar 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe mu gusiganwa ku magare Areruya Joseph ari mu biganiro byimbitse n’ikipe ya Delko Marseille Province (DMP) yo mu Bufaransa ndetse amakuru atugeraho aravuga ko ashobora kuyisinyira mu cyumweru gitaha. Delko Marseille Province igiye kwakira Areruya
Uyu musore wa mbere ku rutonde rw’abakinnyi bo muri Afurika mu gusiganwa ku magare,aherutse gutwara amarushanwa akomeye arimo La Tropicale Amissa Bongo,Tour de l’Espoir ndetse yarangije umwaka wa 2017 atwaye Tour du Rwanda byatumye (...)

Sponsored Ad

Kabuhariwe mu gusiganwa ku magare Areruya Joseph ari mu biganiro byimbitse n’ikipe ya Delko Marseille Province (DMP) yo mu Bufaransa ndetse amakuru atugeraho aravuga ko ashobora kuyisinyira mu cyumweru gitaha.

Delko Marseille Province igiye kwakira Areruya

Uyu musore wa mbere ku rutonde rw’abakinnyi bo muri Afurika mu gusiganwa ku magare,aherutse gutwara amarushanwa akomeye arimo La Tropicale Amissa Bongo,Tour de l’Espoir ndetse yarangije umwaka wa 2017 atwaye Tour du Rwanda byatumye amakipe menshi atangira kumwirukaho.

Areruya afite umutima wo gutsinda

Iyi kipe ya DMP iri mu cyiciro cya kabiri cy’amakipe azwi nka ‘UCI Professional Continental teams’ kibamo amakipe 27 kibanzirizwa n’icya mbere kirimo amakipe 18 gusa.

yigaragaje cyane muri Tour du Rwanda 2017 arayegukana

Uyu musore wagombaga kwerekeza mu ikipe ya kabiri ya Dimension Data for Qhubeka ikina amarushanwa y’imigabane mu minsi ishize,yanze kugenda kugira ngo yumvikane neza n’iyi kipe none birangiye amahirwe amusekeye, akaba agiye kuyerekezamo kugira ngo abashe kwitabira amarushanwa akomeye I Burayi cyane ko iri mu marushanwa ya Paris Nice yitabiriwe n’ibihangange nka Julian Alaphilippe,Andre Greipel,Alexander Kristoff n’abandi.

Areruya w’imyaka 22 ari mu nzira yo gukabya inzozi ze zo kuzitabira Tour de France umwaka utaha nkuko yabitangarije abanyamakuru, cyane ko ubuyobozi bwa Tour de France bukunda gutumira amakipe yo mu Bufaransa ahagaze neza bityo iyi kipe ishobora kuba yakwitwara neza bakaba bayitumira.

Areruya umaze kuba icyamamare muri Afurika agiye gutanga isomo i Burayi

Iyi kipe isanzwe yambara nka Marseille ya ruhago, irifuza gusinyisha uyu musore amasezerano y’umwaka umwe.


Gutsinda kenshi bimuhesheje kwerekeza mu Bufaransa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa