skol
fortebet

Areruya Joseph yatangaje byinshi ku nsinzi ikomeye aherutse kubona

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’aho umusore Areruya Joseph arangije irushanwa ryari rimaze icyumweru ribera mu butaliyani rya “Giro Ciclistico d’italia U23” kuri uyu wa 15 Kamena 2017, akoze amateka atarakorwa n’ umunyarwanda uwo ariwe wese yo gutsindira ku mugabane w’I Burayi, Ikinyamakuru Umuryango cyamwegereye adutangariza byinshi ku byerekeye iyo nsinzi ikomeye.
Areruya Joseph yashoboye kurangiza neza iri rushanwa aho yarangije ku rutonde rusange ari ku mwanya wa 49 n’ubwo yasizwe iminota 30 n’amasegonda 54 n’ (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho umusore Areruya Joseph arangije irushanwa ryari rimaze icyumweru ribera mu butaliyani rya “Giro Ciclistico d’italia U23” kuri uyu wa 15 Kamena 2017, akoze amateka atarakorwa n’ umunyarwanda uwo ariwe wese yo gutsindira ku mugabane w’I Burayi, Ikinyamakuru Umuryango cyamwegereye adutangariza byinshi ku byerekeye iyo nsinzi ikomeye.

Areruya Joseph yashoboye kurangiza neza iri rushanwa aho yarangije ku rutonde rusange ari ku mwanya wa 49 n’ubwo yasizwe iminota 30 n’amasegonda 54 n’ umurusiya Pavel Sivakov wabaye uwa mbere akoreheje amasaha 23 iminota 30 n’amasegonda 09 muri iri siganwa ryari rigizwe n’uduce 7 gusa aka gatanu kari kagizwe na a na b.

Umuryango:Urumva umeze ute nyuma yo kurangiza irushanwa rya Giro d’Italia.
Areruya:Ndumva meze neza kandi nta kibazo na kimwe nahuye nacyo.

Umuryango:Ni irushanwa wakoreyemo amateka atarakorwa n’undi munyarwanda gutsinda mu irushanwa ryo ku mugabane w’I Burayi wabyakiriye ute?
Areruya: N’ibintu byanshimishije kandi binyereka ko n’indi minsi irimbere nzitwara neza mu marushanwa akomeye nzabasha kwitabira.

Umuryango:Kuba ari wowe munyarwanda ubashije gutsindira ku mugabane w’I Bubyumva ute?
Areruya :Mbyumva nk’ishema rikomeye kuri njye no ku muryango wanjye.

Umuryango: Iyo urebye urwego umaze kugeraho muri iyi minsi wibona ute ugereranyije n’abakinnyi bakomeye nk’aba Debesay Mekseb n’abandi mwahuriye muri Tour du Rwanda bageze ku rwego mpuzamahanga?

Areruya: Urwego ndiho ubu ni rwiza nubwo nkiri umwana kuribo ariko ntibivuze ko tutakinana cyangwa tutahangana mu marushanwa atandukanye.

Umuryango :Uretse kuba wifuza gukina amarushanwa akomeye mpuzamahanga n’ikihe kintu kindi wifuza mu mukino wo gusiganwa ku magare

Areruya: Nifuza Kubaho no kugira ubuzima bwiza

Umuryango:nyuma y’igihe umaze mu ikipe ya Dimension Data n’iki wavuga wungutse utari warabonye mu Rwanda?

Areruya:Icyo navuga nungutse ni imbaraga n’amarushanwa arenze ayo nakinaga mu Rwanda ndetse n’ubumenyi.
Umuryango: Muzongera kugira irindi rushanwa ryari?

Areruya: Ku italiki ya 27 rizabera muri Hongiriya.

Umuryango:Mugiye kuryitegura mute?

Areruya: Tugomba gukaza imyitozo kugira ngo tuzabashe kwitwara neza.

Umuryango: Amahirwe masa.

Areruya :Murakoze cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa