skol
fortebet

Argentina irashaka gukorera Lionel Messi ikintu kitarakorerwa undi mukinnyi mu mateka

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Banki nkuru ya Argentina ndetse n’inzego z’ubukungu z’iki gihugu zatangiye gutekereza uko zashyira isura ya Lionel Messi ku noti ya 1000 cy’amapeso akoreshwa muri iki gihugu.
Uyu mukinnyi w’imyaka 35 yatwaye igikombe cy’isi cyari inzozi ze kuva yatangira gukina umupira ubwo Argentina abereye kapiteni yatsindaga Ubufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma y’aho umukino wari warangiye ari ibitego 3-3.
Messi kuri uyu mukino,yarigaragaje cyane kuko yatsinze ibitego 2 ndetse arema uburyo bwinshi bw’ibitego. (...)

Sponsored Ad

Banki nkuru ya Argentina ndetse n’inzego z’ubukungu z’iki gihugu zatangiye gutekereza uko zashyira isura ya Lionel Messi ku noti ya 1000 cy’amapeso akoreshwa muri iki gihugu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 35 yatwaye igikombe cy’isi cyari inzozi ze kuva yatangira gukina umupira ubwo Argentina abereye kapiteni yatsindaga Ubufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma y’aho umukino wari warangiye ari ibitego 3-3.

Messi kuri uyu mukino,yarigaragaje cyane kuko yatsinze ibitego 2 ndetse arema uburyo bwinshi bw’ibitego.

Uyu mukinnyi watowe nk’umukinnyi w’irushanwa ry’igikombe cy’isi ku nshuro ya kabiri mu mateka ye,ari gusoza neza umwuga we kuko ashobora no kwegukana Ballon d’Or ya munani.

Ibi rero nibyo byatumye Banki nkuru y’igihugu itekereza icyo yamukorera ndetse biravugwa ko mu mashimwe ashobora guhabwa harimo kumushyira ku noti y’igihumbi cy’amapeso akoreshwa muri Argentina nkuko ikinyamakuru El Financiero kibitangaza.

Iki kinyamakuru cyo muri Mexico kivuga ko mu rwego rwo kurushaho kwishimira igikombe cy’isi,Banki nkuru ya Argentina mu byo itekereza harimo gushyira Messi ku noti.

Impamvu bifuza kumushyira ku noti y’igihumbi nuko asanzwe yambara nimero 10 mu ikipe y’igihugu bityo bashaka ko bijyana.

Ikindi kandi,kuri iyi noti banashyiraho umutoza w’ikipe y’igihugu Lionel Scaloni uzwi nka "La Scaloneta".

Iki gitekerezo cyatanzwe nk’urwenya n’umwe mu bakora muri Banki nkuru ya Argentina ariko bagenzi be bagifatana uburemere aho benshi bemeje ko ibi bikozwe byatera imbaraga abandi banya Argentina bakarushaho kwitangira igihugu.

Eduardo Hecker and Lisandro Cleri, umwe mu bayobozi b’iyi Banki avuga ko ibi nibikorwa bizakangura umwuka w’ubufatanye mu banya Argentine.

Kuwa Kabiri,Messi na bagenzi be bakiriwe n’abantu basaga miliyoni 5 mu muhango wo kwerekana iki gikombe cy’isi batwaye bagiheruka muri 1986.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa