skol
fortebet

Argentina yatsindiye Brazil mu rugo abafana bayo bahura n’akaga

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Argentina yatsinze Brazil igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2026 wabereye kuri Stade Maracana.

Sponsored Ad

Brazil yatsinzwe umukino wa mbere ku kibuga cyayo mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Ibi yabikorewe na Argentina yabatsinze igitego cya Nicolas Otamendi ku munota wa 63 w’umukino.

Iki gitego cyashegeshe Brazil idahagaze neza muri iyi minsi cyane ko uyu mukino Brazil itsinzwe ari uwa 3 wikurikiranya.

Muri uyu mukino,Joelinton winjiye mu kibuga asimbuye yahawe ikarita itukura ku munota wa 81 w’umukino.

Imikino 4 iheruka, Brazil yatsinzwe na Argentina 3 banganya 1.Ni inshuro ya 3 mu mateka,Brazil itsinzwe Maracană Stadium.

Muri uyu mukino habaye intambara hagati y’ Abafana ba Argentina na Brazil yivanzwemo n’ abashinzwe umutekano,bahundagura abanya Argentina bakomeretsa benshi.

Lionel Messi nyuma y’ umukino avuga ku mirwano yabaye,yagize ati "Twabonye hano ukuntu abashinzwe umutekano bakubitaga abaturage... Si ubwa 1 bibera hano muri Brazil. ” .

Hariya hari imiryango yacu. – biriya n’ ubundi byabereye hano ku mukino wa nyuma Copa Libertadores.

Bashyize imbaraga nyinshi muri biriya, kurusha gushyira imbaraga mugukina mukibuga.

Twasubiye mu rwambariro kuko bwari bwo buryo bwonyine bwo koroshya imirwano no kurinda amahano.Dukomeje gukora amateka no kugera ku bintu byinshi."

Uko imikino yagenze muri Amerika y’Epfo:

Uruguay 3-0 Bolivia
Ecuador 1-0 Chile
Paraguay 0-1 Colombia
Peru 1-1 Venezuela

Urutonde:

1. Argentina 15 Pts
2. Uruguay 13 Pts
3. Colombia 12 Pts
4. Venezuela 9 Pts
5. Ecuador 8 Pts
6. Brazil 7 Pts
7. Paraguay 5 Pts
8. Chile 5 Pts
9. Bolivia 3 Pts
10. Peru 2 Pts




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa