skol
fortebet

Arsenal igiye kurekura abakinnyi barindwi bayobowe na Nicolas Pepe

Yanditswe: Saturday 25, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yiteguye gukubura bamwe mu bakinnyi idakeneye barangajwe imbere na kizigenza wayihenze kurusha abandi bakinnyi bose yaguze mu mateka yayo,Nicolas Pepe.
Arsenal yaguze Nicolas Pepe miliyoni 72 z’amapawundi mu ikipe ya Lille ariko igiye kumurekura kuko nta kamaro yayigiriye.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yatijwe mu ikipe ya Nice ariko ntakiri mu mibare y’umutoza Mikel Arteta wakoze ibitangaza muri uyu mwaka w’imikino.
Uyu mukinnyi aracyasigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yiteguye gukubura bamwe mu bakinnyi idakeneye barangajwe imbere na kizigenza wayihenze kurusha abandi bakinnyi bose yaguze mu mateka yayo,Nicolas Pepe.

Arsenal yaguze Nicolas Pepe miliyoni 72 z’amapawundi mu ikipe ya Lille ariko igiye kumurekura kuko nta kamaro yayigiriye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yatijwe mu ikipe ya Nice ariko ntakiri mu mibare y’umutoza Mikel Arteta wakoze ibitangaza muri uyu mwaka w’imikino.

Uyu mukinnyi aracyasigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri Arsenal imuhemba akayabo k’ibihumbi 140,000 by’amapawundi buri cyumweru gusa nta makipe amwifuza.

Nice isanzwe ari iy’umuherwe ushaka kugura na Manchester United witwa Sir Jim Ratcliffeyahishuye ko yifuza kugura burundu Pepe mu mpeshyi.

Gusa nta kigaragaza ko bashaka kwishyura amafaranga yo kumugura cyane ko na Arsenal yamuguze muri 2019 itamubonera umwanya kubera ubuhanga bwa Bukayo Saka wamwicaje burundu.

Kuva Arteta yahabwa akazi muri Arsenal muri 2019,yirukanye abakinnyi barimo Mesut Ozil, Pierre-Emerick Aubameyang, Alex Lacazette, Henrikh Mkhitaryan, Shkodran Mustafi, Sokratis Papastathopoulos, Sead Kolasinac, Hector Bellerin, Calum Chambers na David Luiz.

Nicolas Pepe nawe nagendera ubuntu,azaba yujuje miliyoni 340 z’amapawundi Arsenal yaguze abakinnyi ariko ikabarekura ku buntu.

Abandi bakinnyi Arsenal yiteguye kugurisha barimo Ainsley Maitland-Niles, Sambi Lokonga, Nuno Tavares, Pablo Mari, Cedric Soares na Alex Runarsson.

Uretse aba kandi,hari abandi bakinnyi Arsenal igomba kugena ahazaza habo nka Kieran Tierney, Rob Holding na Folarin Balogun.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa