skol
fortebet

Arsenal ikomeje kuvugwa kurusha izindi kipe ku isoko rya rutahizamu [Abo ivugwa ko ishaka]

Yanditswe: Monday 04, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe ikataje mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka,ikipe ya Arsenal iri kuvugwa cyane ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryo mu mpeshyi kurusha abandi.

Sponsored Ad

Ibi bifite ishingiro kuko Umuyobozi wa Siporo wayo,Edu,aheruka gutangaza ko bazaritangira kare kugira ngo abakinnyi bifuza babonekere igihe.

Arsenal izashora akayabo nkuko yabigenje mu mpeshyi ishize,igure abakinnyi bashya ariko imyanya bashaka cyane n’uwa rutahizamu,umukinnyi usatira aca ku ruhande ndetse n’umukinnyi ufasha Declan Rice cyane ko yiteguye kurekura Thomas Partey uhora mu mvune.

Ibinyamakuru bitandukanye uyu munsi byavuze ko Arsenal ihanze amaso rutahizamu Ivan Toney w’imyaka 27 gusa bamuhanganiye na Chelsea.

Ikipe ya Arsenal kandi mu rwego rwo gukaza impanze zayo zisatira, iratekereza kugura Umunya Brezil Raphinha wimyaka 27 n’umunya Espagne wimyaka 24,Ferran Torres, bombi bakinira Barcelona.

Icyakora ngo nubwo abo bose bavugwa,Arsenal ku isonga irashaka rutahizamu ukomoka muri Suwede w’imyaka 25 ukinira Sporting Lisbon, Viktor Gyokeres.

Uyu musore ameze neza cyane ndetse ari gutsinda ibitego byinshi cyane kuko mu mikino 23 amaze gukina,yatsinzemo ibitego 18,anatanga imipira 8 yavuyemo ibitego.Mu mikino irindwi yakinnye muri Europa League,yatsinzemo ibitego bitanu, anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Yaba Viktor Gyökeres na Ivan Toney bose babarirwa agaciro ka miliyoni 80 z’amapawundi.

Arsenal irakina na Sheffield United kuri uyu wa mbere muri shampiyona aho ishaka kwiruka inyuma ya Liverpool na Man City ziyiri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa