skol
fortebet

Arsenal ishobora kujya mu kaga nkako yahuye nako ubushize

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal ishobora kubura myugariro Gabriel Magalhaes igenderaho kuko yavunitse atarakinira ikipe ya Brazil mu mukino wa gicuti n’Ubwongereza.

Sponsored Ad

Uyu myugariro ukomeye,biravugwa ko yavunitse ndetse yahise asubira muri Arsenal kugira ngo yitabweho byihariye.

Gabriel Magalhaes amaze gukina imikino 26 muri Arsenal kandi we na Saliba bafashije iyi kipe kuba iri ku mwanya wa mbere kugeza ubu.

Gabriel yavuye mu ikipe y’igihugu kugira ngo akire neza kandi ntagire ikibazo gikomeye cyatuma asiba imikino myinshi

Iyi mvune ntabwo ifitanye isano n’ikibazo cy’ikirenge Gabriel yaherukaga kugira.

Umutoza wa Brazil Dorival Junior yavuze ko uyu myugariro yavunitse bityo yasimbuwe na Bremer wa Juventus.

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta,agiye gukora ibishoboka ngo arebe ko Gabriel yazaboneka mu mukino ukomeye wa Premier League uzamuhuza na Manchester City ku ya 31 Werurwe.

Ubufatanye bwa Gabriel na William Saliba nibwo mpamvu y’uko Arsenal kipe nziza mu kurinda izamu kuko kugeza ubu yinjijwe ibitego 24 gusa.

Gabriel, ufite imyaka 26, yinjiye kurutonde ruto rw’abakinnyi ba Arsenal bafite utubazo mbere yo kwerekeza kuri Etihad mu mpera z’ukwezi.

Mu mwaka ushize nabwo umwaka w’imikino ugiye kurangira,Arsenal yatakaje myugariro Saliba biyigiraho ingaruka zikomeye kuko yabuze igikombe mu mikino ya nyuma.

Icyakora amakuru aravuga ko iyi mvune idakanganye ndetse uyu mukinnyi ari kwitabwaho cyane ngo yongere amere neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa