skol
fortebet

Arsenal na Tottenham zaharuye inzira ya ¼ cya Europa League, Manchester United itenguhwa n’umunyezamu wayo

Yanditswe: Friday 12, Mar 2021

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo habaye imikino ibanza ya 1/16 cy’irangiza muri Europa League aho amakipe atandukanye arimo nka Arsenal,Tottenham,Villarreal na AS Roma yaraye yitwaye neza cyane.

Sponsored Ad

Rugikubita ikipe ya Manchester United yari yakiriye AC Milan yahuye n’uruva gusenya yishyurwa igitego mu minota ya nyuma aho benshi bemeje ko cyatanzwe n’umunyezamu w’iyi kipe wa 2 Dean Henderson.

Nubwo AC Milan yatangiye umukino iri hejuru ndetse ikaza kubona ibitego 2 byanzwe n’umusifuzi,yatsinzwe igitego na Amad Diallo winjiye mu kibuga asimbuye ku ruhande rwa Manchester United ndetse kiba igitego cye cya mbere muri iyi kipe yegezemo avuye muri Atalanta.

Nubwo yari ku kibuga Old Trafford,United ntiyari ku rwego rwo hejuru cyane nkuko byari byitezwe na benshi ariyo mpamvu yishyuwe igitego mu minota 4 yongerewe kuri 90 gitsinzwe na Simon Kjaer.

Abakunzi ba ruhago barimo n’abakiniye United barimo Paul Scholes na Owen Hargreaves banenze umunyezamu Henderson kubera kunanirwa gukuramo uyu mupira w’umutwe wa Kjaer ushobora kuzakora kuri iyi kipe mu cyumweru gitaha.

Uyu mukino wahise ukurikirwa n’indi myinshi irimo uwa Arsenal yari yasuye Olympiakos mu Bugereki ariko yayitsinze ibitego 3-1.

Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa 34 gitsinzwe na Martin Odegaard ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina,umunyezamu ntiyabasha kuwukuramo.

Ku munota wa 58,Arsenal yakoze ikosa rikomeye rijya gusa nk’iryo yakoze kuri Bunley muri Premier League,ubwo umunyezamu Leno yaherezaga umupira Ceballos wari imbere gato y’urubuga rw’amahina,bahita bamwaka umupira hanyuma rutahizamu wa Olympiakos Youssef El Arabi ashyiramo igitego cyo kwishyura.

Arsenal ntiyacitse intege kuko ku munota wa 80 yashyizemo igitego cya 2 gitsinzwe na myugariro Gabriel n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koloneri ya Willian.

Ku munota wa 85,Elneny winjiye mu kibuga asimbuye yatereye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina,umupira ukubita igiti cy’izamu winjira mu izamu kiba igitego cya 3 cya Arsenal.

Mu wundi mukino wari utegerejwe,Tottenham ya Jose Mourinho yatsindiye ku kibuga cyayo Dynamo Kiev ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Harry Kane.Uyu rutahizamu yasohotse mu kibuga avunitse nyuma.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe kuwa Kane w’icyumweru gitaha ari nabwo hazamenyekana amakipr yageze muri ¼ .


Dean Henderson yatanze United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa