skol
fortebet

Arsenal yageze muri 1/4 cya Champions League nyuma y’imyaka 14 byaranze

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yari imaze imyaka 14 itagera muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions League,yabigezeho isezereye FC Porto kuri penaliti 4-2 nyuma y’aho aya makipe yombi atsindiye mu rugo iwayo igitego 1-0.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri,Arsenal yasabwaga kwishyura igitego 1-0 yatsindiwe muri Portugal na FC Porto ndetse nibyo yakoze banganya igitego 1-1.hitabazwa iminota 30 y’inyongera itagize icyo itanga haterwa za penaliti zahiriye iyi kipe yo mu Bwongereza.

Arsenal yatsinze igitego ku munota wa 41 ibifashijwemo na Leandro Trossard,ku mupira mwiza yahawe na Odegaard,umukino urangira ari iki gitego cyonyine kibonetse.

Ikipe ya FC Porto yari nziza cyane mu bwugarizi bwari buyobowe na muzehe Pepe w’imyaka 41,byatumye Arsenal igorwa cyane no kwinjira mu rubuga rw’amahina ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe make yabonye.

Arsenal yagerageje guteza ibibazo FC Porto,ariko iyi kipe yo muri Portugal yabonye amahirwe abiri akomeye,aho umunyezamu wayo Raya yakuyemo ishoti rya Evanilson na Francisco Conceicao.

Mu gice cya kabiri,Odegaard yatsindiye Arsenal igitego ariko umusifuzi Turpin yemeza ko Havertz yakoreye ikosa kuri Pepe bigatuma atakaza umupira.

Arteta yakuyeho agahigo kabi ko gutoza inshuro 5 imikino y’i Burayi ariko ntabashe gukomeza.

Mu gutera penaliti,Odegaard, Kai Havertz, Bukayo Saka na Declan Rice binjije neza penaliti zabo mu gihe David Raya yakuyemo penaliti ebyiri za Wendell na Galeno bituma Porto isezererwa.

Ikipe ya Arsenal igiye gutuza kuko umukino ukurikira izawukina tariki 31 Werurwe na Man City muri Premier League mu gihe tombola ya champions League iri kuri uyu wa gatanu.

Mikel Arteta yabwiye TNT Sports ati: "Hari hashize imyaka 14,n’igihe kinini ku ikipe nka Arsenal.Biragaragaza ukuntu byari bikomeye.

Twakoze ibishoboka byose ngo tugire iherezo ritangaje.Twatangiye turema imbaraga muri stade,turasunika kugira ngo turangize akazi kandi dufatanyije twabikoze.

Ndashimira abafana ba Arsenal, turabakunda cyane.Ntabwo bisanzwe, imbaraga batuzanira… twabikoreye hamwe. Turi aho dushaka kuba ”.

Arsenal yatakaje imbaraga zayo muri Champions League mu mwaka w’imikino wa 2009-10,kuko kuva yatsindwa na Barcelona ibitego 4-1 muri 1/4,itongeye kurenga 1/8 kugeza kuri uyu wa kabiri.

Icyo gihe ijya muri 1/4, Arsenal yakuye itike kuri Porto iyitsinze ibitego 6-2 mu mikino yombi.

Arsenal, Barcelona, Man City, Real Madrid,Bayern Munich, Dortmund na PSG zamaze kubona itike hasigaye Atletico Madrid v Inter Milan (0-1) kuri uyu wa Gatatu.

Mu wundi mukino wabaye,FC Barcelona FC yatsinze ibitego 3-1 Napoli FC mu mukino wo kwishyura mu gihe ubanza bari banganyije igitego 1-1.Barcelona yayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Ibitego bya Barcelona byatsinzwe na Lewandowski,Firmin na Joao Cancelo.Amir Rrahmani niwe watsinze icya Napoli.

Uyu mukino waranzwe n’ubuhanga bw’umwana muto cyane witwa Pau Cubarsi w’imyaka 17 wakinnye mu bwugarizi bwa FC Barcelona agahagarika abarimo Osimhen, byatumye atorwa nk’umukinnyi w’umukino.





Raya yabaye umukinnyi w’umukino

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa