skol
Kigali
startimes

Arsenal yamaze gusinyisha rutahizamu Willian wakiniraga Chelsea

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 August 2020 Yasuwe: 1634

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama 2020,Arsenal yatangaje ko yamaze gusinyisha umunya Brazil,Willian Borges amasezerano y’imyaka 3 imukuye mu ikipe ya Chelsea.


Uyu mugabo usatira aca ku ruhande n’umwe mu bamenyerewe muri Premier League ndetse witwara neza cyane.

Nyuma yo kurangiza amasezerano mu ikipe ya Chelsea,Willian yanze kongera andi ahitamo gusinyira ikipe ya Arsenal yamweretse ko imwifuza.

Icyo Willian yapfuye na Chelsea n’uko yamuhaga amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa aramutse yitwaye neza mu gihe Arsenal yamuhaye imyaka 3.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza ntibiri kuvuga rumwe ku mushahara uyu mugabo azajya ahembwa aho The Mirror ivuga ko yemerewe ibihumbi 150 by’amapawundi ku cyumweru naho Daily Mail yavuze ko ari ibihumbi 220 ku cyumweru.

Umutoza Mikel Arteta yabwiye urubuga rwa Arsenal ati “Ndizera ko ari umukinnyi uzakora ikinyuranyo mu ikipe yacu.Twari tumaze amezi tumukurikirana.Twari dufite gahunda yo kongera imbaraga mu busatirizi no mu bakinnyi baca ku mpande kandi n’umukinnyi uzadufasha mu myanya itandukanye kuko yakina imyanya 3 cyangwa 4 itandukanye.

Afite ubunararibonye muri buri kimwe mu mupira w’amaguru kandi afite ubushake bwo kuza hano agasubiza ikipe aho igomba kuba iri.”

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Willian yanditse ibaruwa yo gusezera ku bafana ndetse n’abakinnyi bakinanye muri Chelsea.

Yagize ati “Imyaka 7 twabanye yari myiza cyane kuva muri Kanama 2013 ubwo nakiraga ubusabe bwa Chelsea.

Nabwiwe ko aho ariho nagombaga gukina.Uyu munsi mbona ko uwo mwanzuro wari mwiza cyane.Twagize ibihe byiza byinshi,ibibi,twatwaye ibikombe,ibintu byahoraga bikomeye……

Ndashimira cyane abafana ba Chelsea uburyo banyakiriye I Stamford Bridge n’ukuntu banshyigikiye mu myaka yose namaze nkinira Chelsea.”

Willian amaze guhamagarwa inshuro 70 mu ikipe y’igihugu ya Brazil,ayitsindira ibitego 9.Muri Chelsea yari amazemo imyaka 7,yakinnye imikino 339 atsinda ibitego 63 anatanga imipira 56 yabyaye ibitego.Yatwaye ibikombe 2 bya Premier League,FA Cup imwe na Europa League.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunya Slovenia Tadej Pogacar yateye intambwe ikomeye yo kwegukana Tour de...

Nubwo atahabwaga amahirwe kubera imbaraga z’ikipe itari ku rwego rwo hejuru...
19 September 2020 Yasuwe: 311 0

Thiago Alcantara yahishuye abakinnyi batumye afata umwanzuro wo kwerekeza...

Umukinnyi Thiago Alcantara wamaze kwerekeza mu ikipe ya Liverpool yatangaje...
19 September 2020 Yasuwe: 984 0

Kiyovu Sports yashyizeho ibisabwa ku muntu ushaka kuba Perezida wayo...

Komisiyo y’amatora muri Kiyovu Sports yatangaje ibisabwa kuri buri wese...
19 September 2020 Yasuwe: 1137 0

Mikel Arteta yatangaje ikintu cyamuteye ubwoba cyane akimara guhabwa akazi...

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yatangaje ko akimara guhabwa akazi ko...
19 September 2020 Yasuwe: 953 0

Liverpool yasinyishije umukinnyi wo hagati uri mu beza cyane ku...

Ikipe ya Liverpool yemeje ko yamaze gusinyisha umunya Espagne witwa Thiago...
18 September 2020 Yasuwe: 2197 0

Nta mukinnyi utakwifuza gukinira APR FC itwara ibikombe-Tuyienge...

Rutahizamu mushya w’ikipe ya APR FC Tuyisenge Jacques yatangaje ko aje muri...
18 September 2020 Yasuwe: 885 0