skol
Kigali
startimes

Arsenal yamaze kwambura myugariro Manchester United na Napoli

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 August 2020 Yasuwe: 5932

Ikipe ya Arsenal yamaze kumvikana na myugariro wa Lille witwa Gabriel Magalhaes w’imyaka 22 wifuzwaga n’amakipe menshi arimo Manchester United na Napoli.


Uyu musore ugomba gutangwaho akayabo ka miliyoni 22 z’amapawundi,yifujwe n’amakipe menshi cyane kubera urwego rwo hejuru yagaragaje gusa byarangiye Arsenal ariyo imwegukanye.

Gabriel Magalhaes yakinnye imikino 23 mu mwaka w’imikino ushize,afasha Lille kurangiza ku mwanya wa kane mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus kiyogoza isi shampiyona ya Ligue 1 igahagarikwa burundu.

Arsenal iri kongera imbaraga mu bwugarizi nyuma y’aho irangije ku mwanya wa 8 bitewe n’ubwugarizi bwayo bwari ku rwego rwo hasi cyane.Mu mwaka ushize yinjijwe ibitego 48 muri Premier League ishize.

Arsenal na Lille bakomeje gukorana neza kuko mu mwaka ushize aribwo yaguze Nicolas Pepe kuri miliyoni 72 z’amapawundi ariko agomba kwishyurwa mu byiciro.

Iyi kipe yamaze kugura myugariro witwa William Saliba muri Sainte Etienne wiyongera kuri Pablo Mari,David Luiz na Mustafi basanzwe bakina.

Arsenal yari ihanganye na Manchester United nayo yifuzaga uyu mukinnyi kugira ngo aze gufatanya na Maguire na Lindelof badafite umukinnyi ukomeye ubasimbura.

Arsenal ikomeje kwiyubaka cyane kuko mu minsi ishize yaguze umunya Brazil,Willian wakinaga mu ikipe ya Chelsea.

Iyi kipe irashaka kwitwara neza mu mwaka w’imikino utaha nyuma y’aho ushize yatwaye FA Cup itsinze Chelsea FC ibitego 2-1.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi wakiniye Aston Villa yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 azira gushyira...

Uwahoze ari myugariro wa Aston Villa witwa Antonio Luna ukomoka mu gihugu...
20 January 2021 Yasuwe: 3546 0

Muhadjiri yatowe mu ikipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza ku munsi wa mbere...

Umunyarwanda ukina asatira izamu Hakizimana Muhadjiri, yaje mu ikipe...
20 January 2021 Yasuwe: 3846 0

KNC yategeye "Amavubi"akayabo kugira ngo azatsinde Maroc muri CHAN...

Umunyemari Kakoza Nkuriza Charles nyiri Radio na TV1 yatangaje ko yiteguye...
20 January 2021 Yasuwe: 4639 0

Neymar Jr aravugwa mu rukundo rw’ibanga n’umuhanzikazi ufite umwana...

Kizigenza wa PSG,Neymar Jr aravugwa mu rukundo n’umuhanzikazi wo muri...
20 January 2021 Yasuwe: 3994 0

Hahishuwe impamvu idasanzwe yatumye Pierre-Emerick Aubameyang asimbuzwa...

Kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,witwaye neza mu mukino iyi...
20 January 2021 Yasuwe: 4101 0

Reba ibyo Munyakazi Sadate yatangaje nyuma yuko Amadorali yari yategeye...

Mu minsi ishize nibwo Muyakazi Sadate yatangaje ko Amavubi naramuka atsinze...
19 January 2021 Yasuwe: 8618 0