skol
fortebet

Arsenal yatsinze Liverpool biyigarura mu makipe ahatanira Premier League

Yanditswe: Sunday 04, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino wari ukomeye kandi utegerejwe na benshi,Arsenal yakiriye Liverpool iyitsinda ibitego 3-1 bituma igaruka mu bahatanira igikombe cya Premier League cyane ko mbere y’uyu mukino yarushwaga amanota atanu.

Sponsored Ad

Arsenal yari ku gitutu mbere y’uyu mukino,kuko yasabwaga kuwutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kugaruka mu barwanira igikombe cyane ko yarushwaga amanota 5 na Liverpool ya mbere ndetse inganya na Man City ifite imikino ibiri itarakina.

Arsenal yatangiye neza umukino,ubwo yatsindaga igitego ku munota wa 14 gitsinzwe na Bukayo Saka nyuma y’aho Alisson yari amaze gukuramo umupira Kai Havertz bari basigaranye yamuteye,uyu akawusubizamo.

Arsenal yitwaye nabi mbere y’iki gitego kuko hari amahirwe akomeye yabonye ku mupira wazamukanwe na Martinellli,awukata mu rubuga rw’amahina,Bukayo wari wenyine ananirwa kuwushyira mu nshundura.

Liverpool yari ifite ibibazo byinshi mu bwugarizi,kuko bwakoze amakosa menshi mu mukino wose ariko Arsenal yirangaraho.

Ubwo iminota 3 yari yongewe kuri 45,Liverpool yahawe impano y’igitego nyuma y’ikosa rya William Saliba wanze kurenza umupira ahubwo ashaka ko umunyezamu Raya aza kuwufata ntiyasohoka,Luis Diaz arawumutanga awushota Gabriel ku kuboko,wigira mu izamu.

Iki gitego kidasobanutse,cyatumye amakipe ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Liverpool yagarutse mu gice cya kabiri iri hejuru ndetse abakinnyi bayo barimo Alexis Mac Allister ahusha ibitego bibiri na Curtis Jones ahusha amahirwe.

Arsenal yaje nayo guhabwa igitego cy’impano ku munota wa 67,ubwo Gabriel yateraga umupira imbere ashaka kuwuha uyu rutahizamu,myugariro Van Dijk amujya imbere ashaka ko umunyezamu Alisson awutera ariko uyu munyezamu asohoka nabi awuteye arawuhusha,Martinelli ahita awushyira mu izamu.

Ibyago bya Liverpool byakomeje kwiyongera ku munota wa 88, ubwo mu gushaka igitego yibagiwe kugarira bituma myugariro wayo Ibrahima Konate akorera ikosa Kai Havertz wa Arsenal ryamuviriyemo ikarita ya kabiri y’umuhondo yabyaye umutuku.

Iki cyuho Arsenal yakibyaje umusaruro,itsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Leandro Trossard ku munota wa 2 w’inyongera kuri 7 yari yongewe kuri 90.Uyu mukino warangiye ari ibitego 3-1 ndetse Liverpool yateye mu izamu rimwe gusa ku nshuro 7 za Arsenal.

Iki cyumweru kibaye cyiza kuri Arsenal kuko no kuwa Kabiri yatsinze Nottingham Forest ibitego 2-1.




Abafana ba Arsenal bari ku rwego rwo hejuru mu mifanire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa