skol
fortebet

Arsenal yatsinze Man City muri shampiyona nyuma y’imyaka 8 ikubitwa

Yanditswe: Sunday 08, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yari imaze imyaka 8 idatsinda Man City,yayitsinze mu mukino w’umunsi wa munani wa Premier League wabereye kuri Stade ya Emirates mu mujyi wa London.

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi 2,848 Arsenal iyobojwe igitugu na Man City,yabashije kuyitsinda igitego 1-0 cyinjiye ku munota wa 86 gitsinzwe na Gabriel Martinelli.

Hari hashize imikino 12 Arsenal itsindwa na Man City muri shampiyona.

Muri uyu mukino waranzwe no gucungana cyane ndetse no guhanganira hagati,benshi bemezaga ko urarangira amakipe anganya.

Nta mahirwe menshi yabonetse muri uyu mukino uretse mu ntangiriro z’umukino igitego cyabazwe cyahushijwe na Nathan Ake wasigaranye n’izamu atera umupira hanze,ku ruhande rwa City.

Mbere y’aho Rice yari amaze gukuramo umupira wajyaga mu izamu wari utewe na Josko Gvardiol.

Ikindi mbere y’aho David Raya, umunyezamu wa Arsenal,yakoze ikosa atinda gutera imbere umupira Julian Alvarez aramusatira arawumushota ujya hanze.

Matteo Kovacic yashoboraga guhabwa ikarita itukura mu gice cya mbere kubera ikosa yakoreye Odegaard ariko umusifuzi ntiyayitanga amuha umuhondo.

Nyuma y’iminota mike,uyu mukinnyi yakoreye ikosa kuri Rice ryashoboraga kumuhesha indi karita y’umuhondo,ariko umusifuzi Oliver ahitamo kumubabarira.

Arsenal yaherukaga gutsinda Man City mu Ukuboza 2015 igitozwa na Arsenal,yatsinze uyu mukino ibifashijwemo no gusimbuza neza kwa Arteta winjije mu kibuga Thomas Partey,Kai Havertz na Tomiyasu basimbura Jorginho wai wabanje mu kibuga bwa mbere,Nketiah na Partey.

Iki gitego cyabonetse biturutse ku mupira muremure watewe na Partey usanga Rice wawuhaye Tomiyasu nawe awuha Kai Havertz mu rubuga rw’amahina aho kuwutera mu izamu awuhereza Martinelli wahise aza yiruka awutera mu izamu ikora ku mutwe wa Nathan Ake werekeza mu nshundura.Hari ku munota wa 86 w’umukino.

Martinelli yari yinjiye mu kibuga ku munota wa 45 asimbuye Leandro Trossard wavunitse.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino,Martinelli yagize ati "Nashakaga gukina cyane.Nagerageje kwitanga mu kibuga no gufasha ikipe yanjye.

Gukina n’amakipe akomeye buri gihe aba ari umwihariko. Twishimiye iyi ntsinzi kuko tuzi uko gukina nabo bigoye.

Dufite ikipe nziza rwose ndetse n’abakinnyi beza cyane...."

Ikipe ya Manchester City yateye amashoti ane muri uyu mukino - niyo make ikipe itozwa na Pep Guardiola iteye mu mukino,kuko byaherukaga muri Mata 2010 atoza Barcelona ikina na Espanyol (nayo yari ane).

Man City yari imaze imyaka 5 idatsindwa imikino ibiri yikurikiranyije ariko uyu munsi byabaye itsindwa na Arsenal nyuma y’aho mu cyumweru gishize yatsinzwe na Wolves ibitego 2-1.

Uyu mukino wagaragaje ko ubuzima bw’ikipe ya Man City bushingiye kuri Kevin De Bruyne na Rodri.Mu mikino 3 Pep Guardiola adafite Rodri yarayitsinzwe yose.

Bukayo Saka ntiyakinnye uyu mukino kubera imvune, bihagarika agahigo yari afite muri Arsenal kuko yari amaze imikino 87 yikurikiranya adasiba umukino n’umwe.

Uyu Saka ntabwo azakinira Ubwongereza mu mikino iri imbere bufite.

Arsenal ntiratsindwa muri Premierl League uyu mwaka kuko mu mikino 8 imaze gukina imaze gutsinda 6 inganya 2 kimwe na Tottenham.Zose ziri ku mwanya wa mbere n’amanota 20 ndetse zizigamye ibitego 10.


Imikino Arsenal iheruka gukina na City yatsinze umwe gusa w’uyu munsi




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa