skol
fortebet

Arsenal yatsinze Man United mu mukino watunguranye mu minota ya nyuma

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru,tariki ya 03 Nzeri,Arsenal yatsinze Man United ibitego 3-1 mu mukino wari ugoranye,bituma benshi mu bafana basigarana impaka z’urudaca ku misifurire.

Sponsored Ad

United yakinnye umukino wo kugarira ariko igacungira ku mipira Arsenal itakaje,yagowe n’iminota 8 yongewe kuri 90 itsindwamo ibitego 2.

byatsinzwe na Declan Rice na Gabriel Jesus batsindiye Arsenal gutsinda Manchester United ibitego 3-1 muri Premier League ku cyumweru.

Byasaga nkaho impande zombi ziragabana amanota nyuma y’aho United itsinze igitego kikangwa ku munota wa 88 na VAR,mu gihe yari yanze penaliti ya Arsenal igice cya kabiri kigitangira.

Umukino watangiye Arsenal irusha United guhererekanya umupira ariko iyi kipe yari yasuye kuri Emirates igacungira ku mipira itakaye nubwo yayikoreshaga neza.

Ibi niko byagenze ku munota wa 27 ubwo Arsenal yatakazaga umupira usanga neza Marcus Rashford waciye mu rihumye Ben White ahita atsindira United igitego cya mbere.

Arsenal yahise isubiza neza cyane nyuma y’amasegonda 35 gusa ihita yishyura iki gitego ku mupira wazamukanwe na Gabriel Martinelli awucomekera Martin Odegaard wateye ishoti rikomeye umupira ujya mu rushundura.

Iki gitego cyinjiye mu gihe Arsenal yari yahushije igitego cyabazwe ku mupira Kai Havertz yahawe mu rubuga rw’amahina ari wenyine agiye kuwutera arawuhusha.

Arsenal yakinaga umupira wo guhanahana ariko United ikayirusha gusatira cyane byatumaga ubwugarizi bwa Saliba,White na Gabriel bugira ubwoba.

Igice cya mbere cyarangije amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri kigitangira,Kai Havertz yaguye mu rubuga rw’amahina hanyuma umusifuzi Anthony Taylor yemeza ko ari penaliti ariko VAR iramuvuguruza.

United yakomeje kugarira ariko iza gukora Counter attack ikomeye ubwo Martial yashotaga umupira,ukurwamo na Ramsdale hanyuma Rashford awusubizamo nawe ushyirwa hanze n’uyu muzamu.

United yahuye n’uruva gusenya ubwo yatsindaga igitego cyanzwe na VAR ku munota wa 88 nubwo Alejandro Garnacho wagitsinze yari yacyishimiye.

Ntibyatinze ku munota wa 96, ku munani yari yongewe kuri 90,Arsenal ibona koloneri idasobanutse kuko umupira Odegaard yateye umupira bakemeza ko ba myugariro ba United bawukozeho ukarenga.

Iyi Koloneri yatewe neza,umupira usanga Rice awufunga neza ahita awutera mu izamu,igitego cya Arsenal kiba kirinjiye.

United yahise ishyuha mu mutwe ijya gusatira,yakoze ikosa mu gusatira Arsenal iyiba umugono,Fabio Viera aha umupira Gabriel Jesus wasigaranye na Diogo Dalot aramucenga,atsinda igitego cya gatatu.

Rice waje muri Arsenal avuye muri West Ham United ku giciro cya miliyoni 105 z’amapound (miliyoni 132 $),yagize ati: "Ndatekereza ko nawufunze nkoresheje agatuza ntera ishoti gusa,udateye ishoti ntiwatsinda."

Ikipe ya Mikel Arteta ifite amanota 10 inganya n’andi makipe atatu nyuma y’imikino ine,irushwa amanota abiri na Manchester City ya mbere.

United iri ku mwanya wa 11 ku manota atandatu nyuma yo gutsindwa kabiri.

Umutoza wa United, Erik ten Hag yagize ati: "Ibyemezo byose byaturwanyaga ariko ndatekereza ko imikinire yari myiza."

Yongeyeho ko atemeranya n’icyemezo cyo kwanga igitego cya Garnacho n’igitego cya kabiri Arsenal yatsinze.

Rice yatangiye kugaruza akayabo yaguzwe na Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa