skol
fortebet

Arsenal yatsinze Tottenham abafana bayo bemeza ko Amajyaruguru ya London ari umutuku

Yanditswe: Sunday 14, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal itari yizewe na benshi mu mukino w’ishyiraniro wo kuri iki cyumweru yakinnye na Tottenham,yatwaye amanota 3 bituma benshi mu bakunzi bayo babyutsa intero y’uko amajyaruguru ya London yabaye umutuku.

Sponsored Ad

Arsenal ikomeje kurwana no kureba ko yaza mu makipe azakina amarushanwa y’iburayi,yari yakiriye ku kibuga cyayo Emirates Tottenham ya Jose Mourinho birangira itsinze uyu mukino ibitego 2-1.

Arsenal yabanje kwinjizwa igitego mu gice cya mbere na Tottenham,yaje gutsinda iturutse inyuma ibifashijwemo n’umukino mwiza yakinnye kuri iki cyumweru.

Mber y’uko umukino utangira,abakunzi ba Arsenal batunguwe no kubona kapiteni wabo Pierre Emerick abanje hanze kubera imyitwarire mibi yashinjwe irimo gukererwa inama n’abakinnyi byatumye Alexandre Lacazette afata umwanya we.

Tottenham yahuye n’uruva gusenya ubwo ku munota wa 17 w’umukino yatakazaga Heung Min Son igenderaho mu busatirizi waje kuvunika asimburwa na Erik Lamela.

Uyu Lamela winjiye mu kibuga asimbuye,yaje gushimisha abafana ba Tottenham ku munota wa 33 ubwo yatsindaga igitego cyiza cyane asobetse ukuguru akaburungushura umupira mu izamu.

Arsenal yarushaga ku buryo bugaragara Tottenham,yakomeje kugenda ihusha uburyo bwabazwe burimo ubwa Smith Rowe ku munota wa 16 ubwo yarobaga umupira ukagarurwa n’umutambiko w’izamu ndetse na Cedrick Soares yasigaranye n’izamu ryonyine akubita igiti cy’izamu ku munota wa 36.

Mu minota 20 ya mbere Arsenal yari ku kigero cya 75 % mu guhererekanya umupira mu gihe Tottenham yirwanagaho cyane.

Ku munota wa 44,Arsenal yishyuye iki gitego ku mupira wakaswe mu rubuga rw’amahina na Kieran Tierney usanga Martin Odegaard ahagaze wenyine awushyira mu izamu.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1 ariko Arsenal iyoboye umukino mu guhererekanya umupira ku kigero cya 57% kuri 43 ya Spurs.

Mu gice cya mbere,Harry Kane uyobora ubusatirizi bwa Tottenham ntiyigeze akora ku mupira mu rubuga rw’amahina rwa Arsenal.

Mu gice cya kabiri ibintu byahindutse kuko amakipe yombi yahise atangira kunganya mu mikinire ariko Tottenham ifite igihunga kuko yatakazagza imipira myinshi.

Ibi byatumye Gareth Bale akurwa mu kibuga ku munota wa 57 asimbuzwa Moussa Sissoko ngo yongere imbaraga hagati mu kibuga.

Ku munota wa 64,Arsenal yahawe penaliti itavuzweho rumwe ariko yemezwa na VAR ubwo Lacazette yahabwaga umupira na Nicolas Pepe mu rubuga rw’amahina arawuhusha ariko myugariro Sanchez wari inyuma ye ahita amukubita amaguru.

Iyi penaliti yinjijwe neza na Lacazette,bituma Arsenal iyobora umukino n’ibitego 2-1.

Ku munota wa 74,Tottenham yakinaga ishaka kwishyura yahuye n’akaga ubwo Lamela winjiye mu kibuga asimbuye Son yakubitaga inkokora mu maso Kieran Tierney bituma ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo yabyaye umutuku.

Icyakora,iyi karita ntiyaciye intege Spurs kuko yatangiye kurusha bikomeye Arsenal,byatumye ku munota wa 83 ibona igitego cya Kane ariko yari yaraririye.

Tottenham yabonye coup Franc nziza ku munota wa 89 yatewe neza na Kane umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu,Sanchez awusubijemo ugarurwa na myugariro Gabriel bituma Arsenal irokoka utyo.

Mu minota y’inyongera nabwo Tottenham yotsaga igitutu Arsenal cyane yabonye indi coup Franc inyuma gato y’urubuga rw’amahina,Kane ayiteye umupira uca hejuru gato.

Arsenal yihagazeho mu minota 5 y’inyongera bituma itsinda uyu mukino nubwo itavuye ku mwanya wa 10 imzeho igihe kinini.

Amakipe yose yateye mu izamu 3 ariko Arsenal yarangije iyoboye umukino ku guhererekanya umupira kuko yagize 53% kuri 47 ya Spurs.

Lacazette wabaye umukinnyi w’umukino yavuze ko iyi ntsinzi bayituye abafana babo bakumbuye kongera kubona ku kibuga mu gihe umutoza Arteta yavuze ko yashimishijwe n’ubwitange bukomeye abakinnyi be bari bafite.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Arsenal XI: Leno, Cedric, David Luiz, Gabriel, Tierney, Xhaka, Partey, Smith Rowe, Odegaard, Saka, Lacazette.

Tottenham XI: Lloris, Doherty, Sanchez, Alderweireld, Reguilon, Hojbjerg, Ndombele, Lucas, Bale, Son, Kane.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa