skol
fortebet

Arsenal yerekeje muri Amerika mu mikino yo kwipima isusurutswa na Vist Rwanda

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal ikina mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona yo mu Bwongereza iri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho izakina imikino yo kwipima yo kwitegura shampiyona izatangira mu kwezi kwa munani.

Sponsored Ad

Iyi kipe yarangije Shampiyona y’umwaka ushize yitwaye neza dore ko yarangije ku mwanya wa Kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu, yatangiye imikino yayo yo kwipima ikina n’ikipe y’abakinnyi batoranijwe mu makipe atandukanye akina muri shampiyona yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika izwi nka MLS – Major League Socer.

Iyo kipe iraba yatojwe na Wayne Rooney wakiniye Manchester United, mukeba w’Arsenal.

Ni imikino yo kwipima no kwegera abafana bayo hanze y’Ubwongereza.
Mu birori by’ubusabane byateguwe n’Ambasade y’u Rwanda I Washington DC, ryahuriyemo ibihangange byakiniye Arsenal Ray Parlour n’Umunyakameruni Lauren Bisan-Etame Mayer ahagaragaye ibirango by’ubufatanye busanzweho hagati ya Arsenal n’u Rwanda.

Kuva mu 2018, u Rwanda rutera inkunga iyi kipe mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo bw’igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, iyo kipe nayo ikarufasha kwamamaza ibyo bikorwa.

Ku myiteguro y’ikipe Ray Parour avuga ko abafana bashonje bahishiwe.
“Ndabizeza ko iyi izaba imikino yo kwipima iryoheye ijisho, Twagize shampiyona nziza. Rwose iki n’igihe cyiza ku mufana wese wa ruhago, Iyi mikino yo kwipima n’ingenzi cyane kugirango twisuzume tunamenye uko buri mukinnyi ahagaze mbere yo gutangira nshampiyona.”

Ray Parlour wabaye umukinnyi wo hagati wa Arsenal igihe kinini n’umwe mu bakinyi batojwe n’umutoza w’Umufransa Arsene Wenger bakinye imikino yose ya shampiyona yo mu 2003-2004 badatsinzwe umukino n’umwe. Avuga ko ikipe isa nk’iyasubiye muri ibyo bihe kuko ihagaze neza.

Agaragaza ko abakinyi bashya barimo Declan Rice ikipe iherutse kugura imukuye muri West Ham United bazatuma iyo kipe igera kuri iyo ntego.

“Uyu ni umukinnyi ufite ubunararibonye buri wese akenera mu kibuga kugirango ugere ku musaruro wifuza. Mfite icyizere ko agiye guca ibintu muri iyi kipe.

Ni umukinyi mwiza. Abafana bose ba Arsenal bafite amatsiko yo kumubona mu kibuga haba hano muri Amerika no ku munsi shampiyona izaba itangiye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa