skol
fortebet

Arsenal yihimuye kuri Manchester City abarimo Perezida Kagame bishimira Intsinzi

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yaherukaga kubura igikombe cya shampiyona mu minsi ya nyuma,yihimuye kuri Manchester City yakiyitwaye yegukana Community Shield iyitsinze kuri penaliti 4-1.

Sponsored Ad

Arsenal yagize umwaka w’imikino mwiza ubushize,yagombaga gukina na Manchester City yatwaye ibikombe bitatu birimo bibiri byo mu Bwongereza aribyo FA Cup na Premier League.

Manchester City yaje muri uyu mukino yakoze impinduka ebyiri ku bakinnyi isanzwe ikoresha barimo umunyezamu Ortega Moreno ndetse na Matteo Kovacic yaguze muri Chelsea.

Ku rundi ruhande,Arsenal yari yabanje mu kibuga abakinnyi bashya yaguze barimo Timber,Havertz na Rice.

Mu gice cya mbere cy’umukino,Arsenal yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda ariko yose Kai Havertz wari wabanje kuri nimero 9 ayapfusha ubusa asigaranye n’umunyezamu gusa.

mu gice cya Kabiri,Man City yatangiye ibona uburyo bwiza ariko umutwe watewe John Stones wakuwemo n’umunyezamu Aaron Ramsdale.

Aya makipe yakomeje guhangana kugeza ku munota wa 78 ubwo Man City yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na Cole Palmer w’imyaka 21 ku mupira mwiza yahawe na de Bruyne.

Arsenal yakomeje guhangana no kwishyura ariko iza kubigeraho mu minota 8 yongewe kuri 90 ku gitego cyatsinzwe na Leandro Trossard ku mupira yateye ugahindurirwa icyerekezo na Manuel Akanji ukajya mu izamu.

Hakurikiyeho gutera penaliti zahiriye Arsenal kuko Odegaard,Trossard,Saka na Fabio Vieira bazinjije hanyuma Bernardo Silva aba ariwe wenyine winjiza imwe ya City.

Abakinnyi barimo Kevin de Bruyne na Rodrigo bahushije penaliti batuma Man City idatwara igikombe.

Abakunzi ba Arsenal batandukanye barimo Perezida Kagame bagaragaje ko bashimishijwe n’iyi ntsinze.

Abinyujije kuri Twitter,Perezida Kagame yagize ati "Mwakoze Arsenal.Birerekana ibigiye kuza.Wabikunda gusa ."

Arsenal imaze igihe idatsinda Manchester City muri Premier League nicyo kizamini ifite mu mwaka w’imikino utaha dore ko Premier League izatangira mu mpera z’icyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa