skol
fortebet

Arsene Wenger yahishuye umukinnyi yicuza kuba yaragurishije agitoza Arsenal

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’Umunyabigwi Arsene Wenger wamaze imyaka isaga 22 atoza Arsenal yahishuye ko nubwo yagurishije abakinnyi benshi agitoza iyi kipe,uwo yicuza kuba yararekuye ari Ashley Cole wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Sponsored Ad

Arsene Wenger yavuze ko icyemezo cyo kugurisha Ashley Cole muri 2006 ari kimwe mu bintu yicuza cyane mu mwuga we.

Wenger yageze muri Arsenal muri 1996 ayivamo mu 2018, aho yatwaye ibikombe 3 bya Premier League ndetse na birindwi bya FA Cup.

Cole yavuye muri Arsenal yerekeza muri Chelsea ahita yigaragariza isi yose ko ariwe mukinnyi ukina kuri gatatu wa mbere ku isi ubwo yafashaga The Blues gutwara Champions League n’ibindi bikombe byinshi.

Wenger yabwiye Seaman Says podcast ati "Navuga ko umukinnyi wavuye muri Arsenal agatera imbere cyane ari Ashley Cole.

Niwe wenyine wagiye agera kuri byinshi cyane ahandi kandi niko kwicuza kwanjye k’ubuzima bwanjye bwose.

Mu minsi ishize twarahuye mu nama,nishimiye ko yari ayirimo kuko yarababaye kandi nanjye nicuza kuba yaravuye mu ikipe kiriya gihe."

Wenger yongeye gushimangira ko yicuza kuba ataraguze Cristiano Ronaldo na N’Golo Kante mu gihe yatozaga Arsenal kandi ngo bari hafi gusinyira Arsenal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa