skol
fortebet

Arsene Wenger yavuze amagambo akomeye kuri Mohamed Salah utishimiwe n’abafana ba Liverpool

Yanditswe: Saturday 07, Sep 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal,Arsene Wenger yavuze ko Mohamed Salah afite byinshi ahuriyeho na Lionel Messi gusa afite ingeso mbi yo gushaka kwiharira umupira no kumva ko yatsinda ibitego wenyine anashimagiza rutahizamu Roberto Firmino cyane.

Sponsored Ad

Wenger ukunda gukorera ubusesenguzi kuri Bein Sports yavuze ko Mohamed Salah ari umukinnyi mwiza ariko ingeso ye yo guhora ashaka gutsinda wenyine ari mbi cyane aboneraho kuvuga ko Firmino ariwe mukinnyi w’ingenzi ufasha Liverpool kubona ibitego.

Yagize ati “Salah afite byinshi ahuriyeho na Messi.Agomba gushaka uko yajya ahozaho mu gutsinda nka Messi.Nabonye ari umuhanga mu gutsinda ibitego gusa Messi ni umukinnyi wuzuye n’umupira wa nyuma arawutanga.

Salah ariharira cyane,aba yifuza gutsinda wenyine gusa azagenda abikosora nakura biruseho.Azamenya igihe nyacyo cyo gutanga umupira uvamo igitego no kwitsindira we ubwe.Ndamukunda cyane we na Mane.

Avuga kuri Firmino,Wenger yagize ati “Mwibagirwa umuntu witanga cyane kurusha abandi ariwe Firmino.Nkuko Luis Suarez yabikoreraga Messi na Neymar, Firmino ni umukinnyi ukorera ikipe,akorera buri wese kugira ngo yitware neza.Umukinnyi nk’uriya biragora kumubona.Rutahizamu w’umunyabuntu.”

Nyuma y’aho Sadio Mane agaragaje ko atishimira uko Salah amwima umupira ahagaze neza ngo atsinde igitego,abafana ba Liverpool batangiye gusaba ko uyu munya Misiri yagurishwa agasimbuzwa Kylian Mbappe.




Sadio Mane yababajwe nuko Salah yiharira cyane umupira ntamuhereze ngo atsinde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa