skol
fortebet

Arteta yatanze igisubizo gitangaje ubwo yabazwaga niba koko Arsenal ishaka Mbappe

Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta,yatangaje ko iyi kipe ye yifuza abakinnyi beza bari ku rwego rw’umufaransa Kylian Mbappe ndetse ko nta gitangaza kirimo bagiye mu biganiro nawe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gashyantare nibwo hamenyekanye amakuru ko rutahizamu Kylian Mbappe yamaze gusezera kuri PSG ayibwira ko atazayikinira mu mwaka w’imikino utaha.

Ibinyamakuru byinshi byavuze ko uyu mukinnyi ibiganiro bigeze kure na Real Madrid akunda cyane gusa hari andi makuru yavuze ko Arsenal nayo ishaka kumuvugisha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu,Arteta yabwiye abanyamakuru ko umukinnyi uri ku rwego rwa Mbappe ntawe utakwifuza kuganira nawe ndetse aca amarenga ko ikipe ye ishobora kumurambagiza.

Umunyamakuru yamubajije ati: "Waba ushaka Kylian Mbappé nubwo dusanzwe tuzi aho azerekeza?

Arteta ati: “Murahazi ?!”.

Iyo hari umukinnyi wo kuri ruriya rwego, buri gihe tugomba kuba turi muri icyo kiganiro, ariko nkuko wabivuze, birasa naho biri mu bundi buryo”.

Arteta abajijwe niba Arsenal yajya mu biganiro na Kylian Mbappé: “Kuki bitabaho?”.

“Niba dushaka kuba ikipe nziza, dukeneye impano nziza n’abakinnyi beza”.

“Ntabwo mbirimo. Ahari Edu na ba nyirikipe babirimo, ntabwo ndi muri ibyo biganiro kugeza ku cyiciro cya nyuma ”.

Arsenal bivugwa ko yifuza umukinnyi uri ku rwego rwo hejuru wayifasha kuyobora u Burayi gusa byasaba imbaraga zidasanzwe kugira ngo yehukane Mbappe.

Ku rundi ruhande,Paris Saint-Germain yamaze gutegura gahunda yo gushaka umusimbura wa Mbappé kuva mu Ukuboza.

Iyi kipe yiteguye kugura abakinnyi batatu bakomeyemuri iyi mpeshyi.

Umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru usimbura Kylian imbere birumvikana; ariko kandi ikeneye umukinnyi wo hagati ufite impano yo hejuru ndetse na myugariro ukomeye.

Amazina avugwa muri PSG ni Victor Osimhen,Bruno Guimarães na Matthijs de Ligt

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa