skol
fortebet

Arteta yihimuriye kuri Chersea bimugabanyiriza igitutu mu bafana ba Arsenal

Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Manchester City inyagiye imvura y’ibitego4-1 ikipe ya arsenal, ku mukino uheruka kuyihuza,iyi kipe nayo yihimuye ku ikipe ya Chelsea iyitsinda ibitego 3-1.

Sponsored Ad

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, aho Arsenal yatangiye isatira maze ku munota wa 18 umukinnyi Artin Odegaard aba atsinze igitego cya 1 ku mupira yatunguje umunyezamu atera ishoti rikomeye akojejeho intoki biranga.

Ni umukino wari witezweho gusobanura koko niba Arsenal igikomeje guhanyanyaza ngo irebe ko yatwara igikombe gusa ukurikije uko irimo kwitwara bisa n’ibigoye n’ubwo mu mupira w’amaguru byose bishoboka .

Mbere y’uko aya makipe aza guhura abatoza bombi baganiriye n’itangazamakuru ariko arteta we yaje kuvuga ko nta gihunga Arsenal ifite ndetse ngo haracyari icyizere cyo gutwara igikombe.

Ikizere yari afitiye abakinnyi be nti cyaraje amasinde kuko Ku munota wa 31 nabwo Artin Odegaard yabonye umupira mwiza ari mu rubuga rw’amahina aba ateye ishoti umuzamu ntiyakurikira.

Byasabye iminota ine gusa, kuba Gabriel Jesus anyeganyeje urushundura nyuma y’uko umupira utewe uganishwa mu rubuga rw’amahina rw’ikipe ya Chelsea maze habaho kurwanira umupira birangira Gabriel abaciye mu rihumye igitego kiba kirabonetse.

Umupira wakomeje Arsenal isatira ariko igice cyambere kiza kurangira nta kipe yongeye kureba mu izamu.

Ku munota wa 65 Noni Madueke yabonye umupira uturutse kuri mateo Kovacic aboneza mu izamu Chelsea iba ibonye igitego biba bibaye 3-1, umupira urangira gutyo

Kugeza ubu Arsenal iri ku mwanya w’ambere w’agateganyo n’amanota 78 mu gihe Manchester City ya kabiri ifite 76.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa