skol
fortebet

AS Kigali itsinze Sunrise ihita ifata umwanya wa gatatu[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

AS Kigali itangiye igice cya kabiri ya shampiyona ibona amanota 3 nyuma yo gutsinda Sunrise mu mukino w’umunsi wa 16 1-0, ihita inafata umwanya wa gatatu iwambura Police FC.
Igice cya mbere cyatangiye amakipe yombi asa natinyana ntayisatira indi ku buryo bugaragara, gusa wabonaga ikipe ya Sunrise ariyo isa naho ariyo isatira kurusha AS Kigali gusa kureba mu izamu biranga, ku munota wa 45 ku makosa ya ba myugariro ba Sunrise Iradukunda Eric yatsindiye AS Kigali igitego cya mbere maze n’igice (...)

Sponsored Ad

AS Kigali itangiye igice cya kabiri ya shampiyona ibona amanota 3 nyuma yo gutsinda Sunrise mu mukino w’umunsi wa 16 1-0, ihita inafata umwanya wa gatatu iwambura Police FC.

Igice cya mbere cyatangiye amakipe yombi asa natinyana ntayisatira indi ku buryo bugaragara, gusa wabonaga ikipe ya Sunrise ariyo isa naho ariyo isatira kurusha AS Kigali gusa kureba mu izamu biranga, ku munota wa 45 ku makosa ya ba myugariro ba Sunrise Iradukunda Eric yatsindiye AS Kigali igitego cya mbere maze n’igice cya mbere kiba ariko kirangira.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko ikipe ya Sunrise ishaka kwishyura, kuko yakiniraga cyane mu rubuga rwa AS Kigali ndetse inasatira cyane ariko kureba mu izamu bikanga.

Ikipe ya Sunrise yakomeje gukina neza ubona ko abakinnyi bayo bari kubonana kurusha aba AS Kigali, ndetse bakagerageza kubaka uburyo bw’igitego ariko kurangiriza mu izamu bikanga. Umupira waje kurangira ari 1 cya AS Kigali ku busa bwa Sunrise.

Mu minota 10 ya nyuma ikipe ya AS Kigali iba yabonye ibindi bitego 2 ariko umuzamu Mutabazi J. Paul ababera ibamba.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino AS Kigali iraye ku mwanya wa gatatu n’amanota 32 nyuma yo guca kuri Police FC yo umukino wayo yari ifitanye na Rayon Sports wasubitswe kuko Rayon Sports iri mu mikino nyafurika.

Dore indi mikino iteganyijwe y’umunsi wa 16

*Kuwa gatandatu tariki 11 Gashyantare 2017

Mukura vs Pepiniere FC (Huye; 15:30’)
SC Kiyovu vs Bugesera FC (Mumena; 15:30’)

Espoir FC vs Marines FC (Rusizi; 15:30’)

*Ku cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017

Musanze FC vs Kirehe FC (Nyakinama; 15:30’)
Gicumbi FC vs Etincelles(Gicumbi; 15:30’)

11 Ba AS Kigali babanjemo

11 Ba Sunrise babanjemo

Abakapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa