skol
fortebet

AS Kigali na Police FC zamaze kwemererwa gusubukura imyitozo yo kwitegura shampiyona

Yanditswe: Friday 02, Apr 2021

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemereye ikipe ya Police FC na AS Kigali gusubukura imyitozo yitegura shampiyona ishobora kuzasubukurwa muri uku kwezi.

Sponsored Ad

AS Kigali na Police FC nizo kipe za mbere zemerewe gusubukura imyitozo mu gihe Gorilla FC yasabwe kubanza gukemura mbere y’uko yemererwa.

Ku munsi w’ejo nibwo FERWAFA yatangiye igikorwa cyo gusura amakipe kugira ngo irebe niba yujuje ibisabwa byatuma yemererwa kuba yasubukura imyitozo birangira yemereye aya makipe yombi.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo FERWAFA yandikiye amakipe yo mu cyiciro cya mbere iyamenyesha ko ibikorwa bya ruhago birimo imyitozo na shampiyona byemewe gusubukurwa ariko ibibutsa ko nta wemerewe gutangira imyitozo nta burenganzira babiherewe ko mu minsi mike bazayamenyesha gahunda yo gutangira imyitozo.

Icyo gihe yagize ati"mu gihe cya vuba tuzabamenyesha amakuru arambuye ajyanye no gusubukura imyitozo."

Kuva tariki ya 12 Ukuboza 2020, imyitozo n’amarushanwa ku makipe y’Icyiciro cya Mbere byahagaritswe nyuma y’uko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.

Ubwo shampiyona yahagarikwaga mu Ukuboza, yari igeze ku munsi wa gatatu ariko hamaze gusubikwa imikino ine kubera COVID-19.

Biravugwa ko shampiyona nigaruka izakinwa mu matsinda ane kugira ngo irangire byihuse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa