skol
fortebet

As Kigali y’abakinnyi 10 itsinze APR Fc iyobora shampiyona

Yanditswe: Sunday 29, Apr 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali itsinze APR Fc ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda,ihita iyobora urutonde, nubwo yarangije uyu mukino isigaranye abakinnyi 10 gusa.

Sponsored Ad

AS Kigali yihimuye kuri APR FC yayitsinze ibitego 2-1 mu mikino ibanza ya shampiyona,iyitsinda idakozemo ibifashijwemo na Jimmy Mbaraga na Niyonzima Ally.

APR FC yaje muri uyu mukino iri ku mwanya wa mbere wa shampiyona, yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 30 na Jimmy Mbaraga ku mupira yahawe na Ngama Emmanuel kuri coup franc,umunyezamu wa APR Fc ntiyamenya aho unyuze.

APR Fc yagerageje gushaka uburyo yishyura igitego kugira ngo bajye kuruhuka banganya biba iby’ubusa kuko AsKigali yarangije ikiyoboye n’igitego 1-0 .

Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Eric Nshimiyimana yahise yinjiza mu kibuga Ndahinduka Michel ’Bugesera’ asimbura Hamidou Ndayisaba kugira ngo yongere ubusatirizi gusa uyu yaje kumutenguha kuko yakoze amakosa 2 yatumye ahabwa amakarita 2 y’umuhondo yamuviriyemo umutuku ku munota wa 54 w’ igice cya kabiri cy’umukino ,amaze iminota 9 gusa mu kibuga.

Petrovic abonye uwo bahanganye ahawe ikarita y’umutuku, yahise yinjiza mu kibuga abakinnyi 2 basatira barimo Sekamana Maxine na Issa Bigirimana basimbura Nshuti Dominique Savio na Iranzi Jean Claude.

APR Fc yagerageje gusatira ishaka kwishyura ntibyayihira,itsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 74 gitsinzwe na Alli Niyonzima ku mupira yahawe na Ngama Emmanuel.

Ba myugariro ba APR Fc uyu munsi bari ku rwego rwo hasi kuko ibitego batsinzwe byose byatsinzwel mu buryo bumwe bw’imipira ya Coup Franc Ngama yateraga ntibayigarure ahubwo ikisangira abakinnyi ba AS Kigali bakarangiza gahunda.

Nyuma y’umunsi wa 18 wa shampiyona,AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 35 n’ikirarane, APR FC iba iya kabiri n’amanota 34, Rayon Sports ikaba iya gatatu n’amanota 34 ariko ifite umukino w’ikirarane, Kiyovu Sports ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 32, Etincelles FC ni iya gatanu n’amanota 27.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

AS Kigali: Bate Shamiru, Benedata Janvier, Ngandu Omar, Bishira Latif, Ally Niyonzima, Mutijima Janvier, Mbaraga Jimmy, Ndarusanze Jean Claude ’Lambalamba’, Ngama Emmanuel ,Murengezi Rodrigue na Hamidou Ndayisaba

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emannuel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Amran Nshimiyimana, Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ (C), Iranzi Jean Claude, Byiringiro Lague, Muhadjiri Hakizimana na Nshuti Dominique Savio.

Ibitekerezo

  • Ntibyumvikana peee. As Kigali itsinda ITE Apr?

    Ntibyumvikana peee. As Kigali itsinda ITE Apr?

    Ntibyumvikana peee. As Kigali itsinda ITE Apr?

    Ntibyumvikana peee. As Kigali itsinda ITE Apr?

    Ntibyumvikana peee. As Kigali itsinda ITE Apr?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa