skol
fortebet

AS Kigali yatangaje amakuru mashya ku kubagwa kwa Kimenyi Yves

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu Kimenyi Yves wa AS Kigali yabazwe neza,ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 nkuko byatangajwe n’iyi kipe ye kuri uyu wa 31 Ukwakira.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu wakiniwe nabi na rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor ku cyumweru gishize, yamaze kubagirwa mu Bitaro by’Inkuru Nziza biherereye i Gikondo.

AS Kigali ibinyujije kuri X (Twitter), yatangaje ko kubagwa kwa Kimenyi byagenze neza ndetse bitanga icyizere ko azakira vuba.

Bati “Amakuru agezweho ku munyezamu wacu, Kimenyi Yves. Ejo kubagwa byagenze neza kandi umukinnyi wacu arimo koroherwa.”

AS Kigali yakomeje igira iti "Turashimira abantu bose bamwifurije ibyiza n’amasengesho. Umukinnyi wacu ari mu nzira yo gukira, yatewe imbaraga n’ubumuntu bwanyu no kumutera inkunga.Hamwe namwe, tuzagaruka dukomeye kuruta mbere!."

Kimenyi yavunitse amagufa abiri yo ku murundi (tibia&peroné). Ashobora kumara amezi ari hagati y’atanu n’umunani hanze y’ikibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa