skol
fortebet

AS Kigali yatsinze Rayon Sports nyuma y’imikino irindwi idatsinda

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

AS Kigali yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali Pele Stadium.

Sponsored Ad

Rayon Sports yashakaga gusatira APR FC, yatsinzwe uyu mukino wayigoye kuva ugitangira.

Ku munota wa 17,Erisa Ssekisambu yafunguye amazamu ku ruhande rwa AS Kigali,arobye Umunyezamu Simon Tamale.

AS Kigali yahannye ikosa yihuta umusifuzi atasifuye, uyu munya Uganda abaca mu rihumye aratsinda.

Ku munota wa 23,Ssekisambu yatsinze igitego cya kabiri asize abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports, nyuma yo gucomekerwa umupira na Osaluwe.

Ku munota wa 39,Esenu yananiwe kuroba umunyezamu Pascal, umupira ujya muri koruneri.

Ku munota wa 39,Rwatubyaye yateye umupira n’umutwe, ukubita ku kuboko kwa Akayezu ariko abasifuzi ntibatanga penaliti nkuko Rayon Sports yabyifuzaga.

Ku munota wa 45’,Rayon Sports yabonye igitego cya Muhire Kevin yatsindiye mu rubuga rw’amahina aho yinjiranye umupira, atera ishoti rijya mu izamu.

Igice cya Mbere cyarangiye ari ibitego 2-1 bya AS Kigali.

Ku munota wa 48,Ishimwe Fiston yacomekeye umupira Ssekisambu ugeze mu rubuga rw’amahina, atera ishori rijya hejuru y’izamu rya Simon Tamale wari wamaze kwicara.

Ku munota wa 60,Tuyisenge Arsene yagushijwe mu rubuga na Akayezu Jean Bosco ku mupira wari uvuye muri koruneri, Umusifuzi Umutoni wari wafi, arabyirengagiza.

Ku munota wa 76,Akayezu Jean Bosco yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye kuri Tuyisenge Arsene, ahabwa iya kabiri y’umuhondo nyuma y’uko yanadunze umupira.

Nyuma y’iminota 90,Umusifuzi wa Kane yerekanye iminota umunani y’inyongera itaguze icyo imarira Rayon Sports.

AS Kigali yahawe ikarita itukura kuri Akayezu Jean Bosco, ndetse yari imaze imikino irindwi idatsinda, yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo.

Ikipe y’Abanyamujyi igize amanota 14 mu gihe Rayon Sports igumye ku mwanya wa kane n’amanota 26, irushwa ane na APR FC ya mbere.

Uko indi mikino yagenze:

Gasogi United 2-4 Mukura VS
Musanze FC 4-0 Marines FC
Kiyovu Sports 2-1 Etincelles FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa