skol
fortebet

AS Vita Club yakuyeho umugore wa mbere wayiyoboraga

Yanditswe: Monday 04, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bestine Kazadi wari umuyobozi mukuru w’ikipe ya AS Vita Club y’i Kinshasa muri DR Congo yakuwe kuri uwo mwanya asimburwa na Deo Vuadi mu matora yabaye kuwa Gatandatu ushize.

Sponsored Ad

Nyuma y’inteko rusange idasanzwe yabaye ku wa gatandatu i Kinshasa,abanyamuryango beguje Madamu Kazadi kubera umusaruro mubi kuva shampiyona yatangira,ndetse no gusezererwa hakiri kare ku iyi kipe muri Champions League.

Ariko Bestine Kazadi ntiyagiye wenyine kuko Umunyamabanga mukuru Patrick Banishay n’umubitsi mukuru Julius na bo birukanwe ku mirimo yabo.

Perezida w’ikipe w’agateganyo ni Deo Vuadi wari visi-perezida,akaba na perezida w’ikipe ya Handball.

Kazadi yayoboye AS Vita Club - imwe mu makipe akuze cyane y’i Kinshasa - kuva mu 2020, asanzwe kandi ari umujyanama wihariye wa Perezida Felix Tshisekedi mu by’ubutwererane.

Bestine, umugore wa mbere wayoboye iyi kipe, yari yaratorewe manda ya kabiri muri Nyakanga (7) uyu mwaka, ariko inteko rusange y’iyi kipe yateranye muri weekend yemeje kumuvanaho.

AS Vita Club yashinzwe mu 1935 yatwaye ibikombe bya shampiyona ya DR Congo inshuro 15 ndetse yatwaye igikombe kimwe cy’amakipe yabaye aya mbere muri Africa mu 1973.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa