skol
fortebet

Atletico Madrid na Dortmund zakatishije itike ya 1/4 cy’irangiza cya Champions League

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakipe abiri Borussia Dortmund na Atlético Madrid yitwaye neza mu mikino yo kwishyura ya 1/8 yabaye ku wa Gatatu,aba aya nyuma yinjiye mu yazakina 1/4 cya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Ikipe ya Atletico Madrid itahabwaga amahirwe yatunguye Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma ubushize,iyitsinda kuri penaliti 3-2 nyuma y’aho bari banganyije ibitego 2-2 mu mikino yombi.

Umukino ubanza,Inter Milan yari yatsinze Atletico igitego 1-0 ariko mu wo kwishyura Atletico Madrid yayitsinze ibitego 2-1 bahita bajya mu minota 30 y’inyongera itagize icyo itanga hitabazwa penaliti.

Ku munota wa 33,Inter Milan yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dimarco ku mupira mwiza yahawe na Barella.

Nyuma y’iminota ibiri n’amasegonda 16,Atletico Madrid yishyuye ku gitego cya Antoine Griezmann wabyaje umusaruro uburangare bw’aba myugariro ba Inter.

Igice cya kabiri cyaranzwe no guhangana ku mpande zombi ariko mu minota 10 ya nyuma Atletico icana umuriro kuri Inter Milan.

Icyakora,Marcus Thuram yabonye amahirwe abiri kuri Inter Milan yabazwe ayatera inyoni.

Memphis Depay yinjiye mu kibuga akora impinduka aho umupira wa mbere yawuteye igiti cy’izamu,undi ahita awutsinda ku munota wa 87.

Ku munota wa nyuma,Atletico Madrid yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina hanyuma Griezmann aha umupira Riquelme wari wenyine awutera nabi ujya hejuru gato.

Hongeweho iminota 30 itagize icyo ihindura ku makipe yombi byatumye hitabazwa penaliti.

Umunyezamu Jan Oblak wa Madrid yakoze ibitangaza muri penaliti, akuramo ebyiri za Alexis Sanchez na Davy Klaassen mu gihe Lautaro Martinez yaje atera iya nyuma ya Inter mu kirere.Atletico Madrid yahushije imwe ya Saul Niguez.

Penaliti za Atletico zinjijwe na Memphis Depay,Riquelme na Angel Correa mu gihe ebyiri za Inter zinjijwe na Çalhanoğlu na Acerbi.

Mu wundi mukino ku kibuga cyayo mu Budage, Borussia Dortmund nayo yageze muri 1/4 ku nshuro ya mbere mu myaka itatu ibikesha ibitego bya Jadon Sancho na Marco Reus mu mukino yari yakiriyemo PSV Eindhoven.

Borussia Dortmund yatsinze ibitego 2-0, ikomeza muri 1/4 ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Amakipe yageze muri 1/4 ni Atlético Madrid, Arsenal, FC Barcelone, Bayern Munich, Manchester City, Paris St-Germain, Real Madrid na Borussia Dortmund.

Tombola ya 1/4 na 1/2 iteganyijwe kuri uyu wa gatanu,tariki ya 15 Werurwe guhera saa Saba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa