skol
fortebet

Aubameyang yahishuye uburwayi bwatumye adakinira Arsenal muri Europa League

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal akaba na rutahizamu wayo yahishuye ko arwariye mu bitaro Malaria yanduriye muri Gabon ubwo barimo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu ntiyagaragaye mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza cya Europa League kuri uyu wa Kane ,Arsenal yanyagiyemo Slavia Prague ibitego 4-0.

Aubameyang utaritwaye neza muri uyu mwaka w’imikino,yafashe umwanya mbere y’uko uyu mukino uba atangaza ko atari buwukine kubera iyi Malaria yatumye ajya kwa muganga.

Aubameyang w’imyaka 31 yatsinze igitego ubwo Gabon yanyagiraga RDC ibitego 3-0 ariko yemeje ko amaze igihe yumva afite umuriro.

Uyu rutahizamu yitwaye nabi cyane mu mukino Arsenal yanyagiwemo na Liverpool ibitego 3-0 ndetse n’uheruka banganyije 1-1 na Slavia Prague I London ntiyigaragaje cyane.

Ibi byatumye atagaragara ku mukino Arsenal iheruka kunyagiramo Sheffield United.

Avuga ku burwayi bwe,Aubameyang yagize ati “Muraho,Ndabashimira ku butumwa bwanyu no kumpamagara.ku bw’amahirwe make nanduye Malaria ubwo nari muri Gabon mu mikino mpuzamahanga mu byumweru bike bishize.

Maze iminsi mike mu bitaro muri iki cyumweru ariko ndi kugenda noroherwa.Ndashimira abaganga bavumbuye hakiri kare iyi virus bakanamvura byihuse.

Mu by’ukuri numvaga ntameze neza mu byumweru nka bibiri bishize ariko vuba aha nzagaruka [mu kibuga] nkomeye kurusha uko nigeze kuba meze mbere!."

Arteta nawe yavuze ko uyu mukinnyi ari gukira nyuma y’iminsi 2 yari amaze mu bitaro arwaye ndetse ko yarebye umukino baraye batsinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa