Aubameyang yashyize hanze amafoto y’imodoka ze zihenze ku isi benshi baramwibasira [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 17, Mar 2018
Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal Pierre Emerick Aubameyang yifotoje ari kumwe n’imodoka ze zihenze maze yibasirwa na bamwe mu bakunzi be bamwita umwirasi.
Uyu musore yifotoje ari kumwe n’imodoka zihenze zirimo Range Rover Sport Mansory igura ibihumbi 150 by’amapawundi, Ferrari 812 Superfast igura ibihumbi 250 by’amapawundi, Lamborghini Aventador igura ibihumbi 270 by’amapawundi na Porsche Panamera Turbo Techart igura ibihumbi 140 by’amapawundi.
Izi modoka zifite agaciro k’ibihumbi 810 (...)
Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal Pierre Emerick Aubameyang yifotoje ari kumwe n’imodoka ze zihenze maze yibasirwa na bamwe mu bakunzi be bamwita umwirasi.
Uyu musore yifotoje ari kumwe n’imodoka zihenze zirimo Range Rover Sport Mansory igura ibihumbi 150 by’amapawundi, Ferrari 812 Superfast igura ibihumbi 250 by’amapawundi, Lamborghini Aventador igura ibihumbi 270 by’amapawundi na Porsche Panamera Turbo Techart igura ibihumbi 140 by’amapawundi.
Izi modoka zifite agaciro k’ibihumbi 810 by’amapawundi zatangaje abantu cyane ku buryo banenze uyu musore gushyira imitungo ye ku karubanda ndetse bamwe bamwita umwirasi.
Pierre Emerick Aubameyang wageze mu ikipe ya Arsenal mu kwezi kwa mbere aho aguzwe akayabo ka miliyoni 56 z’amapawundi ,yatangarije ikinyamakuru The Mirror ko ibi akora byo kugura buri modoka ihenze,kwambara imyenda ihenze bimushimisha ndetse bituma ubuzima bwe bugenda neza.
Aubameyang ari mu bakinnyi bahembwa akayabo muri Arsenal
Ibitekerezo
cash niz wan agomba kugur icyo ashak