Aubameyang yatangaje impamvu ikomeye ituma Arsenal yitwara neza mu gice cya kabiri
Yanditswe: Monday 03, Dec 2018
Rutahizamu uyoboye abandi muri Premier League y’uyu mwaka Pierre Emerick Aubameyang yatangaje ko impamvu ituma bitwara neza mu gice cya kabiri,ari uko umutoza Unai Emery yabashyizemo umwuka wo kudacika integer ndetse no kurwana kugeza ku munota wa nyuma.
Aubameyang ukomeje gukora ku mutima w’abafana ba Arsenal,yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino wo ku munsi w’ejo batsinzemo Tottenham ibitego 4-2 ko Emery yabasabye kudacika integer igihe batsinzwe ndetse bakwiye kujya bahangana kugera ku munota wa nyuma.
Aubameyang na Lacazette bahagaze neza muri Arsenal
Yagize ati “Buri gihe dukina neza mu gice cya kabiri kuko umutoza yadusabye kutajya ducika integer ndetse ko tugomba guhatana kugera ku munota wa nyuma.Niyo myumvire dufite ituma tumaze igihe kinini tudatsindwa.”
Aubameyang uyoboye ba rutahizamu muri Premier League uyu mwaka,yatsinze ibitego 2 muri 4-2 ikipe ye ya Arsenal yatsinze Tottenham mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.
Arsenal niyo yafunguye amazamu kuri penaliti ya Aubameyang,Tottenham ihita yishyura iki gitego ibifashijwemo na Eric Dier,Harry Kane atsinda igitego cya kabiri kuri penaliti,bfasha Tottenham kurangiza igice cya mbere iyoboye.
Mu gice cya Kabiri Unai Emery yinjije mu kibuga Lacazette na Ramsey bacanga Tottenham,bituma Arsenal yongeramo ibindi bitego 3, bitsinzwe na Aubameyang,Lacazette na Lucas Torreira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *