skol
fortebet

Azzedine Lagab niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018

Yanditswe: Sunday 05, Aug 2018

Sponsored Ad

Umunya Algeria Azzedine Lagab ukinira ikipe ya GSP Algeria niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda kazengurukaga umujyi wa Rwamagana inshuro 16 ku ntera y’ibirometero 104.

Sponsored Ad

Uyu munya Algeria umenyereye Tour du Rwanda aciye mu rihumye abakinnyi b’ibikomerezwa bayitabiriye yegukana aka gace ka mbere mu gihe umunyarwanda waje hafi ari Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya Equipe De POC Côte De Lumière yo mu Bufaransa waje ku mwanya wa 5.

Laggab wa mbere iburyo niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Iri siganwa ryatangiye abasore b’abanyarwanda bose bifuza gutsinda kugira ngo bature intsinzi umutoza John uherutse kwitaba Imana ari nayo mpamvu Ukiniwabo Rene Jean Paul na Valens Ndayisenga batatse hakiri kare ndetse bayobora iri siganwa igihe kitari gitoya nubwo mu duce 5 baje kugabanye umuvuduko igikundi kikabafata.

Hasigaje kuzenguruka rimwe, Ndayisenga Valens yagarutse imbere ari kumwe n’abandi basore barindwi basize igikunda amasegonda 22 byatumye Lagab abigaranzura abatanga ku murongo.

Mu duce tubiri twa nyuma abakinnyi bose bazwiho kwitwara neza aatambika batangiye kwitegura guhangana gusa iyi nararibonye ikomeka muri Algeria ibaca mu rihumye ibatanga ku murongo ikoresheje amasaha abiri arenga.

Azzedine Lagab waherukaga kwitwara neza muri 2013,atwaye agace ka gatatu muri Tour du Rwanda nyuma y’iki gihe cyose yari amaze atabasha gutsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa