skol
fortebet

Bakame yatangaje byinshi ku myiteguro y’Amavubi kuri Ethiopia

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

Bakame aratangaza ko we na bagenzi be biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo babashe kudatakaza amahirwe ya kabiri babonye yo kwitabira imikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc aho avuga ko biteguye gukora ibyo Abanyarwanda babifuzaho.

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko we na bagenzi biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo badapfusha ubusa amahirwe y’imbonekarimwe yo kwitabira imikino ya CHAN 2018.

Uyu munyezamu umaze igihe mu ikipe y’igihugu,yatangaje ko mbere yo gutangiza imyitozo yok u munsi w’ejo baganiriye n’abatoza babo bababwira ko badakwiye gupfusha ubusa aya mahirwe babonye ndetse aricyo gihe ngo bashimishe abafana babo.

Yagize ati “Twebwe nk’abakinnyi twishimiye amahirwe twabonye adakunze kuboneka ndetse twiteguye kuyafatisha amaboko abiri.Ethiopia ni ikipe dukunze guhura yaba mu ma CECAFA n’ikipe nziza gusa natwe duhagaze neza kandi mu ikipe yacu hajemo amaraso mashya twizeye kwitwara neza kandi tuzabikora nkuko abanyarwanda babyifuza.

Bakame yavuze ko ikipe yahamagawe ari ikipe y’abakinnyi bahagaze neza muri shampiyona kandi nubwo batabonye amahirwe yo gukina imikino ya gicuti bazakora uko bashoboye kugira ngo aya mahirwe atazabacika.

Kugeza kuri ubu ikipe y’igihugu irakora imyitozo kabiri ku munsi aho bazahaguruka ku wa kane berekeza muri Ethiopia mu mukino ubanza uzaba ku Cyumweru.

Mu myitozo yakozwe ku munsi w’ejo hagaragaye ikipe ishobora kubanza mu kibuga aho abasore nka :Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Rugwiro Herve,Usengimana Faustin, Iradukunda Eric Radu, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Hakizimana Muhadjili ,Ndayishimiye Celestin,Nshuti Innnocent na Mico Justin bahabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa