skol
fortebet

BAL 2023: Bigoranye,Al Ahly yasanze AS Douanes ku mukino wa nyuma

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino utari woroshye na gato, Al Ahly yo mu Misiri yageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rya Basketball Africa League itsinze Stade Malien yo muri Mali amanota 78-73.

Sponsored Ad

Hari mu mukino wa kabiri wa 1/2 wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Gicurasi 2023.

Amakipe yombi yaranzwe no gusatirana ndetse agenda akubana mu manota y’agace ka mbere karangiye anganya 17-17.

Ubwo haburaga iminota itageze kuri itanu ngo agace ka kabiri karangire, Stade Malien yahinduye ibintu, iyobora umukino n’amanota 24 kuri 22 ya Al Ahly.

Mu minota itatu ya nyuma y’aka gace ka kabiri ni bwo iyi kipe yo mu Misiri yongeye kuyobora umukino, ifite amanota 29 kuri 27 ya Stade Malien.

Gusa, gutungurana muri uyu mukino kwakomeje kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka, Abanya-Mali ari bo bari imbere n’amanota 38-33.

Mu gace ka gatatu, Al Ahly yagarutse mu mukino, ibanza kugabanya ikinyuranyo kugeza ubwo amakipe yombi yanganyije amanota 44-44 hamaze gukinwa iminota itanu, mu gihe yose yarangiye yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atanu (58-53).

Abarabu bakomeje kuyobora umukino no mu minota 10 ya nyuma, ariko ibintu byagiye bihinduka mu minota ya nyuma ubwo Stade Malien yagabanyaga ikinyuranyo kugeza ubwo hasigayemo inota rimwe gusa kandi hasigaye amasegonda 26.

Al Ahly yatabawe na Ehab Amin watsinze amanota abiri, Anunwa Omot atsinda ’lancer franc’ imwe mbere y’uko Amin atsinda andi manota abiri yashimangiye intsinzi habura amasegonda icyenda, umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota atanu (78-73).

Ehab Amin yatsinze amanota 21 muri uyu mukino, mugenzi we Anunwa Omot atsinda 16 mu gihe Kelvin Amayo wa Stade Malien yatsinze amanota 15.

Ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Gicurasi saa Kumi n’ebyiri, Al Ahly izahura na AS Douanes yo muri Sénégal, yo yageze ku mukino wa nyuma itunguye Petro de Luanda yo muri Angola. Umwanya wa gatatu uzakinirwa ku wa Gatanu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa