skol
fortebet

BAL2023: Stade Malien itsinze umukino wayo na Cape Town Tigers biyerekeza muri ½

Yanditswe: Saturday 20, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Stade Malien yo muri Mali yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 78-69 mu igera muri ½ cy’Irushanwa Nyafurika, Basketball Africa League (BAL) riri kubera i Kigali.

Sponsored Ad

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 20 Gicurasi 2023, ni wo wabimburiye indi muri iki cyumweru cy’ibirori bya Basketball biri kubera muri BK Arena kugeza tariki 27 Gicurasi 2023.

Stade Malien yayoboye Itsinda rya Sahara Conference ryakiniye mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal ni na yo yahabwaga amahirwe imbere ya Cape Town Tigers yakiniye i Cairo mu Misiri mu Itsinda ryiswe Nile Conference.

Iyi kipe rero yawinjiyemo mbere ndetse itangira ishyiramo ikinyuranyo hagati yayo nako itsinda amanota menshi ibifashijwemo na John Wilkins.

Agace ka Mbere karangiye iyi kipe yo muri Mali iyoboye umukino n’amanota 31 kuri 15 ya Cape Town Tigers.

Mu gace ka Kabiri, Cape Town Tigers yakomeje kurushwa kuko iyi kipe yatakazaga imipira myinshi ndetse n’iyo iteye ntikunde ngo yinjire mu gakangara.

Aliou Diarra wa Stade Malien yatangiye kwinjira mu mukino ari nako yatsindaga amanota menshi yiganjemo ’rebounds’.

Igice cya Mbere cyarangiye Stade Malien yatsinze Cape Town Tigers amanota 48-30.

Iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yagarukanye imbaraga mu Gace ka Gatatu, itangira gutsinda amanota menshi binyuze ku bakinnyi bayo nka Samkelo Cele ndetse na Pieter Prinsloo.

Iyi kipe yakomeje kugerageza kugabanya ikinyuranyo ariko mu minota ibiri ya nyuma Stade Malien yabonye ’lancer franc’ ebyiri Souleymane Berthe azitsinda neza.

Aka gace karangira iyi kipe ikiyoboye umukino n’amanota 64 kuri 52 ya Cape Town Tigers.

Cape Town Tigers yari yamaze kwigarurira imitima y’abari muri BK Arena, yabyaje umusaruro uwo murindi ari nako yakomezaga kurusha Stade Malien gusa itarakuramo ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo.

Mu minota ibiri ya nyuma Stade Malien yatsinze amanota menshi by’umwihariko ku ruhande rwa Diarra.

Umukino warangiye Stade Malien itsinze Cape Town Tigers amanota 78-69 igera muri ½ aho igomba gutegereza ikipe iva hagati ya Al Ahly na REG BBC zisobanura Saa Moya n’Igice.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa