skol
fortebet

Bale agiye gutakaza amafaranga menshi kugira ngo ashimishe umukunzi we

Yanditswe: Sunday 26, Nov 2017

Sponsored Ad

• Bale arashaka kwishyura miliyoni 1 n’ibihumbi 500 by’amapawundi kugira ngo Beyonce azaririmbe mu bukwe bwe n’umukunzi we Emma Rhys-Jones
• Beyonce yavuze ko iki aricyo giciro cya nyuma ku muntu wifuza ko bakorana byoroshye
• Umukunzi wa Bale akunda Beyonce cyane

Sponsored Ad

Umukinnyi Gareth Bale w’ikipe ya Real Madrid arifuza gushimisha umukunzi we Emma Rhys-Jones atumira umuririmbyikazi Beyonce mu bukwe bwabo buteganyijwe mu kwezi kwa karindwi umwaka utaha aho bizamutwara asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 by’amapawundi.

Bale n’umukunzi weEmma Rhys-Jones

Uyu mukinnyi wa Real Madrid wokamwe n’imvune,arifuza gutumira Beyonce mu bukwe bwabo kubera ko uyu mukunzi we bamaze igihe babana ndetse bafitanye abana 2 b’abakobwa ,akunda cyane Beyonce by’umwihariko indirimbo ye yitwa “Halo”.

Kuririmba muri ubu bukwe bwa Bale, bizamusaba kwishyura Beyonce aka kayabo k’amapawundi ibintu bitakanze Gareth Bale uhembwa ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru aho yabwiye abamuhagarariye gukomeza kuganira na Beyonce.

Beyonce wifuzwa mu bukwe bwa Bale

Ubukwe bw’aba bombi bwagombaga kuba mu kwezi kwa 7 umwaka ushize,biza guhagarikwa n’uko papa w’umugore we yafungiwe muri USA akekwaho ubucuruzi bwa magendu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa