skol
fortebet

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bamenyekanye bishwe muri Jenoside

Yanditswe: Saturday 07, Apr 2018

Sponsored Ad

Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,benshi mu bakunzi ba ruhago baracyashengurwa n’intimba yo kubura bamwe mu bakinnyi bakundaga baguye muri aya mahano cyane cyane abariho ubwo Jenoside yabaga.
UMURYANGO wagerageje kureba bamwe mu bakinnyi ndetse n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bazize Jenoside cyane ko iyi kipe yari ifite abakinnyi bakomeye mu mwaka wa 1994.
Nubwo hari abataramenyekana barimo n’abakunzi b’iyi kipe,kugeza ubu abakinnyi (...)

Sponsored Ad

Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,benshi mu bakunzi ba ruhago baracyashengurwa n’intimba yo kubura bamwe mu bakinnyi bakundaga baguye muri aya mahano cyane cyane abariho ubwo Jenoside yabaga.

UMURYANGO wagerageje kureba bamwe mu bakinnyi ndetse n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bazize Jenoside cyane ko iyi kipe yari ifite abakinnyi bakomeye mu mwaka wa 1994.

Nubwo hari abataramenyekana barimo n’abakunzi b’iyi kipe,kugeza ubu abakinnyi bagera ku icyenda, abayobozi mu nzego zitandukanye 12 ni bo bamaze kumemnyekabna ko bishwe muri Jenoside.

Rayon Sports igira igikorwa ngarukamwakacyo kwibuka,aho ifata umunsi ikajyana abakinnyi n’abayobozi bayo gusura urwibutso rwa Jenoside runaka.

Mu bakunzi ba Rayon Sports b’Imena bazize Jenoside Umuryango wabashije kumenya harimo muzehe Kibumbano Kanobana Felicien bivugwa ko yayigaburiye kuva za 1980 kugeza 1994.

Abakinnyi:

1.Kalisa Innocent

2.Kayombya Charles

3. Munyurangabo Longin

4. Buregeya Anastase (Masaka)

5. Hatangimana Abba

6. Kamali Francois

7. Mugwaneza Wellars

8. Murekezi Raphael (Fatikaramu)

9. Gakwaya Theodate

Abayobozi babaga muri komite ya Rayon Sports

1. Ramutsa Marcel

2. Mujejende Benoit

3. Gatera Carpophore

4. Rutagambwa Janvier

5. Ngizwenayo Anatole

6. Gatari Vianney (Terrible)

7. Niyongira Justin, Viateur

8. Kayombya Selesi

9. Ntaganira J.Pierre

10. Rulinda Ignace

11. Mutaganda Fidel

12. Gasana Oscar

Ibitekerezo

  • Imana ibacyire mubayo

    Nukuri turabazirikana ntituzabibagirwa imana ibarindire mubunu bwayo tubatuye insinzi yo kuwa 5/4/2018 murwego rwokuberekako ikipe yabo ikiriho kd igikomeye ndetse nabandi basportifu bose bazize jenoside turabibuka imana ikomeze imitima yababobasigaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa