skol
fortebet

Bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu Mavubi batangiye kubura ku munota wa nyuma

Yanditswe: Saturday 02, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kutumvikana na FERWAFA ku rugendo rwabo rwo kuza gukina umukino uzahuza u Rwanda na Senegal, myugariro Manzi Thierry na Mugisha Bonheur bakina muri Libya ntabwo bakitabiriye uyu mukino.

Sponsored Ad

Basimbujwe abakina mu Rwanda barimo Niyonzima Olivier Seif ukinira Kiyovu Sports na Mitima Isaac ukinira ikipe ya Rayon Sports.

Bivugwa FERWAFA yifuzaga gutegera indege aba bakinnyi ishobora kumara igihe kinini mu nzira (ishobora kuba ari yo ihendutse) aho yagombaga kunyura muri Ethiopia ikahamara amasaha 12.

Manzi Thierry we akaba yabwiye Team Manager w’Ikipe y’Igihugu, Emery Kamanzi ko babategera indege idatinda mu nzira ishobora kugera i Kigali vuba, aho we yifuzaga ko banyura Istanbul muri Turikiya kuko ari bwo bahita bagera mu Rwanda vuba.

Bivugwa ko ubwo yari ategereje icyo FERWAFA isubiza, bagiye mu myitozo basiga telefoni, maze FERWAFA irabashaka irababura, bagarutse bahise bakubitana n’ubutumwa bubabwira ko kuza babyihorera kuko bamaze kubasimbuza.

Aba bakinnyi bahamagawengo basimbure n’ubundi bari bateje impaka mu bakunzi b’Amavubi kuko bahagaze neza ariko abatoza bakaba bari babirengagije.

Umutoza w’Agateganyo w’Ikipe y’Igihugu "Amavubi", Gérard Buscher, aheruka guhamagara abakinnyi 25 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura umukino u Rwanda ruzakiramo Sénégal tariki ya 9 Nzeri kuri Stade ya Huye ubwo hazaba hasozwa imikino yo gushaka itike ya CAN 2023.

Mu bahamagawe hagaragayemo abakinnyi batari ku rwego rwo hejuru ndetse hari amazina yirengagijwe yari ahagaze neza.

U Rwanda ruzakina na Sénégal muri uyu mukino wo ku wa 9 Nzeri 2023, kuri Stade ya Huye, ntacyo ruharanira kuko rwamaze gusezererwa mu rugendo rugana mu Gikombe cya Afurika cya 2023, ariko kizabera muri Côte d’Ivoire mu ntangiriro za 2024.

Ni ko bimeze kandi kuri Sénégal yamaze kubona itike, yanahisemo kwitabaza ikipe ya kabiri kuko iya mbere izakina umukino wa gicuti na Algeria ku wa 12 Nzeri 2023.

Abakinnyi bahamagawe mu Amavubi yitegura Sénégal:

Abanyezamu: Ntwari Fiacre, Hakizimana Adolphe na Kimenyi Yves.

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Serumogo Ali, Ishimwe Ganijuru Elie, Ishimwe Christian, Mutsinzi Ange, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Buregeya Prince na Nshimiyimana Yunussu.

Abo hagati: Bizimana Djihad, Iradukunda Siméon, Mugisha Bonheur, Muhozi Fred, Byiringiro Lague, Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan.

Ba rutahizamu: Mugenzi Bienvenue, Nshuti Dominique Savio, Mugisha Didier, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa