skol
fortebet

Barcelona FC yahawe gasopo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2017

Sponsored Ad

• Barcelona FC yahawe gasopo na La Liga
• La Liga yabwiye FC Barcelona ko abafana bayo nibaramuka baririmbye indirimbo zo kwamagana Leta ya Espagne stade ya Camp Nou izafungwa

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne bwahaye gasopo ikipe ya FC Barcelona ko abafana bayo nibaramuka bongeye kuririmba indirimbo zamagana igihugu cya Espagne stade yayo Camp Nou izahita ifungwa.

Mu minsi ishize nibwo intara ya Catalonya yashatse gukora amatora yo gusabwa ubwigenge igihugu cya Espagne,ibintu bitakiriwe neza n’iyi leta aho yahise yohereza abashinzwe umutekano kuburizamo aya matora ndetse bimwe mu byamamare birimo Gerrard Pique na Pep Guardiola batangaza ko bifuza ko iki gihugu cyabona Ubwigenge.

Benshi mu bakunzi ba FC Barcelona bakomeje kugaragaza ko batishimiye ko Espagne ibima ubwigenge ndetse baririmba indirimbo zamagana iki gihugu mu mikino iyi kipe iheruka kwakira.

Umuyobozi wa shampiyona y’umupira w’amaguru muri Espagne Javier Tebas yatangaje ko niharamuka hagaragaye ibikorwa byo kwigaragambya none kuririmba indirimbo zamagana igihugu cya Espagne Stade ya Camp Nou izahita ifungwa.

Yagize ati “Nta raporo igaragaza ko abafana ba Barcelona baririmbye izi ndirimbo muri stade,gusa haramutse hagaragaye ibikorwa byo kwigaragambya no kwamagana Leta ya Espagne twe na komite ntitwazuyaza gufunga stade ya Camp Nou.”

Ikipe ya FC Barcelona irasura ikipe ya Alaves uyu munsi mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona ya Espagne La Liga aho iyiyoboye n’amanota 31.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa