skol
fortebet

Barcelona yatangaje ko yifuza umukinnyi wa Liverpool

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Barcelona yongeye gutangaza ko yifuza bikomeye umusore philippe Coutinho aho iyi kipe yo muri Espagne yiteguye gutanga amafaranga yose Liverpool ishaka kugira ngo ibone uyu musore ukina hagati mu kibuga.
Si ubwa mbere iyi kipe itangaje ko yifuza uyu musore kuko no mu ntangiriro z’uyu mwaka yigeze kugerageza kumugura ubuyobozi bwa Liverpool buyihakanira bwivuye inyuma ko uyu musore atagurishwa aho bwanahise bumwongerera aamsezerano agomba kumugeza 2020.
Uretse Coutinho wifuzwa (...)

Uretse Coutinho wifuzwa cyane ni umutoza mushya wa Barca Ernesto Valverde hari abandi bakinnyi yatanze ku rutonde rwabo yifuza barimo umusore ukina mu ikipe ya Arsenal inyuma ku ruhande rw’iburyo Hector Bellerin n’umusore Marco Verratti ukina hagati muri Paris Saint Germain.

Mu minsi ishize nibwo ikinyamakuru cyo muri Espagne Sport cyatangaje ko uyu musore Coutinho yamaze kumvikana na Barcelona ko igisigaye ari ukumvikana na Liverpool gusa ibi Coutinho yabyaqmaganiye kure avuga ko acyifuza gukinira Liverpool.

Biravugwa kandi ko ikipe ya Liverpool yakwemera kugurisha uyu musore w’imyaka 24 hagize ikipe itanga miliyoni 75 z’amapawundi.
Uyu musore arifuzwa cyane kugira ngo aze gufasha hagati ha Barcelona cyane ko Andres Iniesta amaze gusaza atagitanga umusaruro nka kera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa