skol
fortebet

Basha yatangaje ko Ethiopia yiteguye guhura n’Amavubi

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Nubwo Ethiopia yari yasabye CAF kwimura umukino bari bafitanye n’u Rwanda kuri iki cyumweru,perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopia yamaze kugarura abakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu mu mwiherero.

Sponsored Ad

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopia (EFF) Juneidi Basha yamaze kwemeza ko umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Ethiopia muri Ethiopia nta kabuza uzaba bikuraho ibyavugwaga ko iyi kipe ishobora kutazaboneka ndetse yandikiye CAF iyisaba kwimura uyu mukino.

Nkuko twari twabibagejejeho mu nkuru yo mu gitondo,hari amakuru yavaga muri Ethiopia yavugaga ko ikipe ya Ethiopia ishobora kudakina umukino wo ku cyumweru ndetse ko bandikiye CAF basaba ko bakwigiza imbere uyu mukino, ariko amakuru mashya agera ku umuryango n’uko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopia bwamaze kongera kugarura abakinnyi bari bahamagawe kugira ngo bitegure uyu mukino wo ku cyumweru.

Ikibazo kiri mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopia ni uko harimo kutumvikana mu buyobozi kubera amatora ategerejwe aho abatavuga rumwe na Basha batifuza uyu mukino waba aho bo bashaka ko shampiyona itangira mu gihe uyu Basha akoresheje ububasha afite yamaze kugarura abakinnyi mu mwiherero wo kwitegura amavubi.

Uyu mukino uzaba kuri iki cyumweru,ni uwo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN 2018 aho hakenewe igihugu cya 16 gisimbura Misiri yanze gukina iyi mikino.

Umukino wo kwishyura uzaba ku I taliki ya 12 Ugushyingo uyu mwaka hano I Kigali aho izaba yatsinze iziyongera ku makipe 15 azashyirwa mu matsinda ku I taliki ya 17 Ugushyingo 2017 muri Maroc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa