skol
fortebet

BASKETBALL: Amakipe agiye mu karuhuko Patriots iyoboye urutonde

Yanditswe: Monday 27, Feb 2017

Sponsored Ad

Imikino ibanza(Phase aller) ya shampiyona ya Basketball isize ikipe ya Patriots BBC ariyo iyoboye n’amanota 17 nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya IPRC South amanota 84 kuri 78, mu mukino wabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje.
Wari umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wa Basketball mu Rwanda ndetse unasoza igice cya mbere cya shampiyona, wabaye kuwa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare wahuje ikipe ya Patriots na IPRC South, iminota isazwe yarangiye amakipe yombi anganya amanota 68-68. (...)

Sponsored Ad

Imikino ibanza(Phase aller) ya shampiyona ya Basketball isize ikipe ya Patriots BBC ariyo iyoboye n’amanota 17 nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya IPRC South amanota 84 kuri 78, mu mukino wabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje.

Wari umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wa Basketball mu Rwanda ndetse unasoza igice cya mbere cya shampiyona, wabaye kuwa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare wahuje ikipe ya Patriots na IPRC South, iminota isazwe yarangiye amakipe yombi anganya amanota 68-68.

Byabaye ngombwa ko hitabazwa iminota 5 yinyongera maze irangira ikipe ya Patriots ariyo itsinze n’amanota 84 kuri 78 ya IPRC South.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Patriots yahise ifata umwanya wa mbere iwambuye ikipe ya REG BBC
Undi mukino wari wabaye Trente Plus yatsinzwe UGB 102 kuri 56.

Dore uko amakipe agiye mu akaruhuko akurikirana ku urutonde.

1.Patriots BBC 17
2.REG BBC 17
3.Espoir BBC 15
4.APR BBC 15
5.IPRC Kigali BBC 15
6.IPRC South BBC 14
7.UGB 12
8.Rusizi BBC 11
9.Trente Plus BBC 10
10.CSK BBC 9

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa