skol
fortebet

Basketball Kwibuka: APR BBC, REG na ESPOIR ku mikino ya nyuma

Yanditswe: Sunday 11, Jun 2017

Sponsored Ad

Amakipe abiri y’abakobwa Berco Star yo mu Burundi na Scandinavia yo muri Congo Kinshasa, ni yo ashoboye kurenga amatsinda mu makipe yaturutse hanze y’u Rwanda yitabiriye imikino yo kwibuka ku nshuro ya 23 abafite aho bahuriye na Basketball bazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Kuri uyu wa gatandatu ni bwo hasozwaga imikino yo mu matsinda abiri abiri muri buri cyiciro aho ibibuga bya Cercle Sportif na Rafiki i Nyamirambo byongeraga kwifashishwa nkuko byari byagenze ku munsi w’ejo kuwa gatanu. (...)

Sponsored Ad

Amakipe abiri y’abakobwa Berco Star yo mu Burundi na Scandinavia yo muri Congo Kinshasa, ni yo ashoboye kurenga amatsinda mu makipe yaturutse hanze y’u Rwanda yitabiriye imikino yo kwibuka ku nshuro ya 23 abafite aho bahuriye na Basketball bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Kuri uyu wa gatandatu ni bwo hasozwaga imikino yo mu matsinda abiri abiri muri buri cyiciro aho ibibuga bya Cercle Sportif na Rafiki i Nyamirambo byongeraga kwifashishwa nkuko byari byagenze ku munsi w’ejo kuwa gatanu.

Ikipe ya Patriots nyuma yo gutsindwa na REG ku munsi w’ejo, kuri uyu wa gatandatu yaje kwihererana PJB ya Goma iyitsinda ku manota 86-58 mu gihe iyi kipe yaje no kongera kwihanangirizwa na REG ikayitsinda ku manota 83-57.

Mu itsinda rya kabiri mu bagabo ikipe ya Espoir yashimangiye umwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri ubwo yanyagiraga Dynamo ku manota 68-43, ni nyuma yaho iyi kipe yo mu Burundi yari yanatsinzwe na IPRC South ku manota 45-38 byatumye ihita isezererwa itarenze umutaru.

Aya makipe yombi yo mu Rwanda kandi yaje kwitwara neza imbere ya Boundess yo muri Congo Kinshasa, bituma azamukana mu itsinda.

Mu bagore, itsinda rya mbere ryayobowe na Berco aho kuri uyu wa Gatandatu yashimangiraga intsinzi yihererana IPRC South ikayitsinda ku manota 63-51 mu gihe Dynamo yo mu Burundi ari yo yasigaye muri iri tsinda nyuma yo gutsindwa na IPRC South 45-38.

Mu rindi tsinda, APR BBC ni yo yaje kuzamuka ari iya mbere nyuma yo gutsinda PJB ya Goma amanota 57-53 aho umukino wari wabanje mu itsinda iyi PJB yaje gutsindwa na Scandinavia nay o yo muri Congo ku manota 57-53.

Kuri iki cyumweru biteganyijwe ko amakipe yabaye aya mbere mu matsinda azahurira ku mukino wanyuma mu gihe amakipe ya kabiri azakinira umwanya wa gatatu.

Uko imikino ya yanyuma iteganyijwe kuri iki cyumweru

Umwanya wa gatatu

Scandinavia vs IPRC South- Abagore 10:00 NPC
IPRC South vs Patriots – Abagabo 10:00 Petit stade

Umukino wanyuma

Berco Star vs APR-Abagore 14:00 Petit Stade
REG vs Espoir -Abagabo 16:00 Petit Stade

SRC: Ruhagoyacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa