skol
fortebet

Basketball: U Rwanda rwatsinze RDC rwegukana umudari wa bronze muri AfroCan 2023 – Amafoto

Yanditswe: Sunday 16, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihuguy’u Rwanda ya Basketball y’abagabo yegukanye umudali wa Bronze mu irushanwa Nyafurika rya Basketball ’FIBA AFROCAN2023" ryaberega muri Angola nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) amanota 82 -73.

Sponsored Ad

Hari mu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu wabaye kuri iki Cyumweru muri Arena de Kilamba I Luanda muri Angola.

Muri uyu mukino ikipe y’igihugu yihariye cyane uhereye mu gace ka mbere aho u Rwanda rwatsinze Repubulika iharanira demokarasi ya congo amanota 19 kuri 17.

U Rwanda rwagarutse mu gace ka kabiri ruri hejuru cyane rubifashijwemo na Ndayisaba Dieudone na Nshobozwabyosenumukiza Wilson maze u Rwanda rusoza igice cya mbere rutsinda amanota 38 kuri 33. ya RDC.

Mu gace ka Gatatu k’umukino, RDC yagarukanye impinduka maze igatwara ku manota menshi 29 kuri 19 (muri aka gace gusa).

Agace ka nyuma u Rwanda rwongeye kwigaragaza maze rutsinda amanota 25 kuri 11 ya RDC ruhita runegukana intsinzi muri uyu mukino.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze RRDCamanota 82 kuri 73 bituma rwegukana umudali wa Bronze mu iri rushanwa nyafurika rya basketball "AFROCAN" 2023.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa