skol
fortebet

Bayingana Aimable yagize icyo avuga ku nsinzi ya Areruya Joseph

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Bayingana Aimable yatangaje ko yashimishijwe bikomeye no gutsinda k’umusore Areruya Joseph mu isiganwa rya Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23 ubwo yatwaraga agace ka 5a kavaga Osimo kerekeza Senigallia ku birometero 87 na metero 200.
Bayingana yavuze ko uyu ari umusaruro w’ibyo ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ryakoze ndetse ngo n’intangiriro yo gutsinda ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Byadushimishije cyane kuko n’intsinzi ikomeye (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Bayingana Aimable yatangaje ko yashimishijwe bikomeye no gutsinda k’umusore Areruya Joseph mu isiganwa rya Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23 ubwo yatwaraga agace ka 5a kavaga Osimo kerekeza Senigallia ku birometero 87 na metero 200.

Bayingana yavuze ko uyu ari umusaruro w’ibyo ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ryakoze ndetse ngo n’intangiriro yo gutsinda ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Byadushimishije cyane kuko n’intsinzi ikomeye ku banyarwanda gusa ni umusaruro w’ibyo twakoze kandi tugikomeje gukora.Tugomba gukomeza gufasha abakiri bato kuzamuka.ibyo Areruya yakoze n’abandi babikora biterwa n’amahirwe baba babonye".

Perezida wa Ferwacy yagize icyo asaba abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku magare ndetse n’abakiri bato bifuza gukina uyu mukino umaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda.

Yagize ati “ Bagomba gushyira imbaraga mu byo bakora.Niba ushaka gukina umukino ugomba kubikora ubikunze kandi bafite bagamije Atari ukureba hafi ukareba kure.Ibyo abakinnyi bakina hanze bari gukora bibabere icyitegererezo,ibyo bakora babikore batareba hano hafi kandi bakagira intumbero yo kugera aho bariya bageze nkuko nabo bifuza kugera ku rwego rwo gukina amarushanwa akomeye nka Tour de France n’andi ma competitions akomeye nabo bakwiriye kwigira kuri Areruya".

Umusore Areruya Joseph nyuma yo gutwara etape ya 5a haurikiyeho etape yo gusiganwa umuntu ku giti (prologue) yari igizwe n’ibirometero 14 aho yarangije ari ku mwanya wa 89 asizwe ni umunya Australia Lucas Hamilton wabaye uwa mbere iminota 2 n’amasegonda 14.

Ku rutonde rusange Areruya Joseph ari ku mwanya wa 51 aho asigwa iminota 17 n’amasegonda 22 ni umurusiya Pavel Sivakov umaze gukoresha amasaha 16 iminota 5 n’amasegonda 48 nyuma y’ama etape 5 aho rigizwe n’amasiganwa 7.
Umusore Mugisha Samuel nawe wari witabiriye iri rushanwa ntabwo yabashije kurirangiza kuko yaviriyemo kuri Etape ya 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa