skol
fortebet

Bayingana arashaka ko ibihe byiza Team Rwanda irimo yabikomereza muri shampiyona y’Afurika

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda aratangaza ko yifuza kubona abasore bazahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yo gusiganwa ku magare igiye kubera mu Rwanda, bakomereza aho Areruya na bagenzi bari bagejeje bakegukana imidali itandukanye. Uyu muyobozi yabitangarije ikinyamakuru The New Times ubwo yari kumwe na Team Rwanda yari imaze kwegukana Tour de l’Espoir aho yavuze ko nta mwanya w’ikiruhuko aba basore bazabona.
Yagize ati “Abasore bacu nta kiruhuko (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda aratangaza ko yifuza kubona abasore bazahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yo gusiganwa ku magare igiye kubera mu Rwanda, bakomereza aho Areruya na bagenzi bari bagejeje bakegukana imidali itandukanye.

Uyu muyobozi yabitangarije ikinyamakuru The New Times ubwo yari kumwe na Team Rwanda yari imaze kwegukana Tour de l’Espoir aho yavuze ko nta mwanya w’ikiruhuko aba basore bazabona.

Yagize ati “Abasore bacu nta kiruhuko bari buze kubona nyuma yo kwitwara neza muri Cameroon.Tugiye guhita twinjira mu mwiherero wo kwitegura shampiyona nyafurika kandi dufite intego yo gukomeza kwitwara neza tukegukana imidali myinshi.”

Team Rwanda yitwaye neza muri 2015

Team Rwanda yari ivuye muri Cameroon yahise yerekeza muri Hotel ya Gorden Tulip mu Bugesera aho igiye gukorera umwiherero wo kwitegura iyi shampiyona izatangira tariki ya 13 igeze ku ya 18 Gashyantare 2018.

Team Rwanda imaze iminsi iryohereza abanyarwanda

Bayingana yavuze ko ikintu kiri gufasha Areruya Joseph kwitwara neza ari ikinyabupfura ahorana,ubushake no kumenya gukinana na bagenzi be.

Areruya Joseph amizero y’u Rwanda

Areruya na Team Rwanda bamaze iminsi bagera ku mitima y’abanyarwanda kuko bamaze kwegukana amarushanwa 2 akomeye muri uyu mwaka arimo La Tropicale Amissa Bongo na Tour de l’Espoir.

Eritrea iritezwe cyane muri shampiyona y’Afurika 2018

Gahunda irambuye ya shampiyona ya Africa igiye kubera mu Rwanda
Ku wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018:

Ibirori byo gutangiza isiganwa ku mugaragaro

Ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018::
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa b’abangavu) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Ingimbi) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa bakuru) – 40,0 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abagabo bakuru) – 40,0 km

Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018:
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa b’abangavu)– 18,6 km
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Ingimbi) – 18,6 km
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa bakuru) – 40,0 km
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abagabo) – 40,0 km

Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:
Gusiganwa mu muhanda (Ingimbi) – 72 km
Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa b’abangavu)– 60 km
Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa bakuru) - 84 km

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018:
Gusiganwa mu muhanda (Abagabo) -168 km

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa