skol
fortebet

Bayingana yongeye kugirirwa icyizere mu buyobozi bw’umukino w’amagare muri Afurika

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Aimable Bayingana, yongeye gutorerwa kuba mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku mugabane wa Afurika.
Ku mwanya wa Perezida wa Komite Nyobozi hongeye gutorwa Umunyamisiri, Dr Mohamed Wagih Azzam, mu gihe mu banyamuryango 10 bagize Inama y’ubutegetsi, Bayingana yaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 27 kuri 31.
Aya matora yabereye i Luxor mu Misiri. Bayingana yagaragaje ko gukomeza kugirirwa iki cyizere ku rwego rw’ (...)

Sponsored Ad

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Aimable Bayingana, yongeye gutorerwa kuba mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku mugabane wa Afurika.

Ku mwanya wa Perezida wa Komite Nyobozi hongeye gutorwa Umunyamisiri, Dr Mohamed Wagih Azzam, mu gihe mu banyamuryango 10 bagize Inama y’ubutegetsi, Bayingana yaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 27 kuri 31.

Aya matora yabereye i Luxor mu Misiri. Bayingana yagaragaje ko gukomeza kugirirwa iki cyizere ku rwego rw’ umugabane w’Afurika hari icyo bivuze ku Rwanda.

Yagize ati “Nongeye gutorwa kuko no muri manda ishize nari ndimo. Bivuze ko Afurika idufitiye icyizere ko ubunararibonye bwacu n’ibyo tumaze kugeraho mu mukino w’amagare ari icyitegererezo ku bandi.”

Aimable Bayingana asanzwe ari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda umwanya yongeye gutorerwa mu gihe kingana n’imyaka ine, mu matora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe ku cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2014.

Azasoza manda ye nk’umuyobozi wa Ferwacy muri Mutarama 2018 mu gihe muri iyi komite y’umukino w’amagare muri Afurika manda imara imyaka ine bivuze ko azasoza inshingano ze mu 2021.

Aimable Bayingana (wambaye ikoti rya kaki), yari asanzwe mu bagize inama y’ubuyobozi muri iri shyirahamwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa