skol
fortebet

Bellingham yafashije Real Madrid kubabaza FC Barcelona

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino ukurura benshi uhuza Real Madrid na FC Barcelona ’El Clasico’ warangiye Umwongereza Jude Bellingham yongeye kwigaragaza afasha Real Madrid gutahana amanota atatu.

Sponsored Ad

Nubwo FC Barcelona yabonye amahirwe menshi cyane,Real Madrid yaje kuyigaranzura mu minota ya nyuma iyitsinda ibitego 2-1.

FC Barcelona yari yakiriye uyu mukino,yatangiye neza ku munota wa 7 ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ilkay Gundogan ku mupira yiherewe na myugariro wa Real Madrid,David Alaba.

Ikipe ya FC barcelona yiganjemo abakinnyi bato,yakomeje kurusha bigaragara Madird byatumye ibona amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ubwo Kroos yatakazaga umupira hafi y’izamu rye,ufatwa na Fermin Lopez wasigaranye n’umunyezamu Kepa,ateye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Barcelona yakomeje kuyobora umukino ndetse Real Madrid ikomeza kwirwanaho birangira igice cya mbere itsinze igitego 1-0.

Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid idateye mu izamu rya Barcelona na rimwe,biba ubwa mbere kuva mu 2010 batsindwa ibitego 2-0.

Igice cya kabiri,FC Barcelona nabwo yaje iri hejuru ndetse ibona uburyo bwiza ariko ba rutahizamu bayo bakubita umupira igiti cy’izamu.

Umutoza Ancelotti yahise akora impinduka nziza yinjiza Eduardo Camavinga akuramo Mendy kugira ngo bifashe Bellingham kwisanzura.

Nyuma y’aho yinjije Luka Modric na Joselu kugira ngo bafashe ubusatirizi.

FC Barcelona yabonye amahirwe akomeye ubwo Joao Cancelo yacengaga Camavinga asigarana n’izamu ryonyine atera hanze.

Ku munota wa 68,Bellingham yatereye ishoti hafi muri metero 25 wijyana mu izamu,yishyurira Real Madrid.

FC Barcelona ikimara kwishyurwa iki gitego yahise isubira inyuma mu mikinire byatumye Real Madrid iyisatira cyane ndetse ab’inyuma bayo batangira gukora amakosa yashoboraga kuvamo penaliti ebyiri.

Ubwo umukino wari hafi kurangira,umusifuzi yongeyeho iminota 4 yabereye ukuzimu FC Barcelona kuko yarangaye Jude Bellingham ayitsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Modric.

Kuri El Clasico ye ya mbere, Jude Bellingham yatsinze ibitego 2 anaba umukinnyi mwiza w’umukino.

Ni ubwa mbere mu kinyejana cya 21, umukinnyi akiniye Real Madrid kuri Clasico ya mbere agatsinda ibitego 2.

Jude Bellingham ubu niwe uyiboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri La Liga, ibitego 10 mu mikino 11 bamaze gukina.

Uyu musore amaze gutsinda ibitego 13 mu mikino 13 ndetse yanatanze imipira ivamo ibitego 3 mu mikino yose amaze gukinira Madrid.

Nyuma y’umukino,Xavi Hernandez utoza FC Barcelona yagize ati“Twakinnye dushaka gutsinda, ariko twatsinzwe. Ni ubwo dutakaje amanota twakinnye umukino mwiza.

Intego yacu ni ugutwara Shampiyona ntabwo birarangira” -
Uko urutonde rwa La Liga ruhagaze:

1. Real Madrid 28 pts
2. Girona 28 Pts
3. Barcelona 24 Pts

Imikino ikurikira:

04/11 Real Sociedad v Barcelona
05/11 Real Madrid v Rayo Vallecano

Mu yindi mikino,Arsenal yaraje abakunzi bayo neza,inyagira ibitego 5-0 Sheffield United.
Takehiro Tomiyasu 90’+7’
Fabio Vieira 88’
Edward Nketiah 28’, 49’, 58’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa